skol
fortebet

Gutsindwa na Manchester City byatumye David de Gea akora ikintu kidasanzwe kubera uburakari

Yanditswe: Sunday 07, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyezamu wa Manchester United,David de Gea yahondaguye ibikuta by’aho abakinnyi baca bari kwinjira mu rwambariro [koridoro] nyuma yo gutsindwa na mukeba ukomeye Man City ibitego 2-0.

Sponsored Ad

Uyu munya Espagne witwaye neza mu gice cya mbere ubwo yakuragamo imipira ikomeye,yababajwe n’urwego rwo hasi rw’abakinnyi bagenzi be barangaye bigatuma Manchester City ibatsinda ibitego 2-0 byose byinjiye mu gice cya mbere.

Ikipe ye imaze gutsindwa igitego 1-0 cyitsinzwe na Eric Bailly ku munota wa 7 w’umukino,ibintu byahinduye isura kuri De Gea akuramo amashoti menshi cyane yaterwaga na City yabatakaga cyane gusa yarushe umuruho mubi kuko ku munota wa 45 yatsinzwe igitego cya kabiri na Bernardo Silva.

Uyu mupira wakubise kuri De Gea winjira mu rushundura biramubabaza cyane,kuko yavugije induru arebye hejuru.

Harry Maguire na Luke Shaw nibo bagize uruhare runini kuri icyo gitego, bananirwa gukuraho umupira bituma Silva atsinda kiriya gitego

Ifirimbi ya nyuma y’umukino yavuze, De Gea agaragara yarakaye cyane ubwo yinjiraga mu cyumba rwambariro,akubita ibikuta.

Uyu mukinnyi w’imyaka 30 yanyuze imbere y’abafana bari bababajwe n’imikorere y’ikipe,akubita igikuta bikomeye.

Nyuma yaje kwandika kuri Twitter ko ’yababajwe’ no kongera gutsindirwa kuri Old Trafford.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa