skol
fortebet

Hahishuwe akayabo APR FC ica umukinnyi wagiye mu kiruhuko akiyongera ibilo

Yanditswe: Friday 13, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe amakipe yitegura kujya mu biruhuko kubera imikino y’amakipe y’ibihugu ndetse n’isozwa rya shampiyona, amakipe yatangiye gufata ingamba zituma abakinnyi bayo batabyibuha.
Hirya no hino ku isi amakipe abizwa ibyuya no kutiyitaho kwa bamwe mu bakinnyi bayo mu biruhuko aho hari abiyongera ibiro byinshi bigatuma basubira inyuma mu mikinire cyangwa bakagora abashinzwe kubongerera ingufu.
Amwe mu makipe atandukanye mu Rwanda yashyizeho ko uzabyibuha azajya abiryozwa akishyura amande.
Nkuko (...)

Nkuko amakuru dukesha Radio Rwanda,ikipe ya APR FC yafashe umwanzuro w’iki kibazo mu mezi ashize aho umukinnyi wiyongereye ibilo buri kilo acyishyura ibihumbi 100 FRW.

Umunyamakuru wa Radio Rwanda,Axel Rugangura,yagize ati "Twagiye tubona amakipe,nka APR FC niyo nabashije kumenya ibyayo,babikoze neza cyane no muri bya bihe bya Covid-19,umutoza Adil nabo bakoranaga batangaga imyitozo abakinnyi bagomba gukora hanyuma bagatanga raporo bagashyiraho n’ibihano bakavuga bati "Niba uri umukinnyi ugiye ufite ibiro 60 ukazagaruka ufite 61,icyo kilo cyiyongereyeho n’ibihumbi 100 FRW.

Nuko byabaga bimeze muri APR FC.Ikilo kimwe n’ibihumbi 100 FRW.Wagombaga kwiyaranja ibilo wagiye ufite ukagaruka aribyo ufite."

Mu minsi iri imbere hagiye kuba imikino y’amakipe y’ibihugu aho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA", ryamaze kwigiza imbere iminsi ibiri ya nyuma ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda,kubera gahunda z’ikipe y’igihugu.

Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye amakipe yo mu cyiciro cya mbere, yayamenyesheje ko habayeho impinduka ku minsi ibiri ya nyuma ya shampiyona bitewe n’uko Amavubi azaba yatangiye kwitegura imikino 2 y’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 aho azakina na Mozambique tariki ya 3 Kamena na Senegal tariki ya 7 Kamena.

Iyi mikino yari iteganyijwe tariki ya 29 na 30 Gicurasi ikaba yimuriwe tariki ya 14, 15 na 16 Kamena 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa