skol
fortebet

Hakimi yiyemeje gushora intambara kuri Messi na Neymar Jr muri PSG

Yanditswe: Thursday 27, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro wa PSG, Achraf Hakimi, yahishuye ko ashobora gutangira gutera imipira y’imiterekano nka coup franc muri iyi kipe azambuye Lionel Messi na Kylian Mbappe nyuma y’iyo aheruka gutera neza mu gikombe cy’Afurika gikomeje.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuwa kabiri, uyu musore wimyaka 22 yatsindiye Maroc igitego cy’intsinzi ikina na Malawi muri 1/16 kuri free kick nziza cyane bituma batsinda ibitego 2-1 maze afasha ikipe ya Maroc kugera muri kimwe cya kane cy’irangiza cya AFCON 2021.

Uyu mukinnyi ubu afite ikizere cyo gutera iyi mipira no muri PSG, namara kuyigarukamo avuye muri iri rushanwa. Kuri ubu, Hakimi ari inyuma ya Messi, Mbappe na Neymar mu gutera imipira iteretse muri PSG

Aganira na ESPN ku bijyanye no gusaba inshingano zo gutera imipira y’imiterekano muri PSG ahigitse biriya bihangange, yagize ati:

I Paris, dufite abakinnyi benshi bashobora gutera imipira y’imiterekano. Hari Messi, Neymar, Mbappe, Ndagerageza, ariko biragoye. Nzavugana nabo ninsubira i Paris. "

"Ubu ndibanda ku ikipe y’igihugu, ariko nyuma, tuzareba ibizabera i Paris."

Uyu mukinyi w’iburyo wa PSG yagizwe umukinnyi w’umukino kubera kiriya gitego yatsinze kandi aba umukinnyi wa mbere watsinze ibitego bibiri kuri coup franc mu irushanwa rimwe rya AFCON kuva muri 2008.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa