skol
fortebet

Hamenyekanye akayabo kinjiye ku mukino wa Rayon Sports vs APR FC

Yanditswe: Thursday 12, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rayon Sports na APR FC zaraye ziguye miswi 0-0 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro wari witabiriwe na benshi nubwo itike yo kwinjira yari yazamuwe cyane.
Nkuko amakuru agera ku UMURYANGO abyemeza,uyu mukino wa Rayon Sports ba APR FC kuri uyu wa Gatatu winjije Frw 34 000 000.
Rayon Sports itwara 75%, izindi % Zikajya kuri Stade, FERWAFA, Sosiyete yishyuza na 3% y’umusoro.
Uyu mukino watangiye kuvugwa mu ntangiriro za Mata ubwo hamenyekanaga ko uko byagenda kose, imwe hagati ya (...)

Sponsored Ad

Rayon Sports na APR FC zaraye ziguye miswi 0-0 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro wari witabiriwe na benshi nubwo itike yo kwinjira yari yazamuwe cyane.

Nkuko amakuru agera ku UMURYANGO abyemeza,uyu mukino wa Rayon Sports ba APR FC kuri uyu wa Gatatu winjije Frw 34 000 000.

Rayon Sports itwara 75%, izindi % Zikajya kuri Stade, FERWAFA, Sosiyete yishyuza na 3% y’umusoro.

Uyu mukino watangiye kuvugwa mu ntangiriro za Mata ubwo hamenyekanaga ko uko byagenda kose, imwe hagati ya Rayon Sports na APR FC itazakina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro ndetse zombi zishobora guhurira muri ½ mu gihe zaba zitwaye neza.

Kuri benshi, ibi byatangiye gufata isura nyayo ubwo Kiyovu Sports yasezererwaga muri iri rushanwa, APR FC igasigarana Marines FC mu gihe Rayon Sports yari ifite Bugesera FC.

Nyuma yo kwikiza ayo zahuye muri ¼, Rayon Sports na APR FC zigiye guhurira mu kibuga,mu minota 180 y’imikino ibiri izaca urubanza rw’ugomba kuzakina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.

Rayon Sports yatangazaje ko itike ya make kuri uyu mukino ari 5000 Frw naho iya menshi ikaba ibihumbi 50 Frw.

Isaha imwe mbere y’umukino, ubwitabire bw’abafana bwari nta makemwa ndetse saa Cyenda zageze byibuze abafana 85% by’ubushobozi bwa Stade ya Kigali bamaze kuhagera,nyuma stade iza kuzura neza.

Amakipe yombi yaraye anganyije ubusa ku busa mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro wari ubishye ku buryo bwagaragariye buri wese,ndetse wasize bamwe bicuza amafaranga n’umwanya wabatwaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa