skol

Hamenyekanye igihe umukino rutura wa Francis Ngannou na Anthony Joshua uzabera

Yanditswe: Tuesday 16, Jan 2024

featured-image

Byemejwe ko Umunyakmaeruni Francis Ngannou uzwi mu mukino njyarugamba wa MMA n’Umwongereza Anthony Joshua ukina umukino wa w’iteramakofe bazakina mu mukino w’iteramakofe (Boxing) mu kiciro cy’abaremereye tariki 08 Werurwe (3) muri Arabia Saoudite.

Joshua, w’imyaka 34, mbere yavuze ko umukino ushobora kumuhuza na Ngannou waba ari “uwo gushitura gusa”.

Ngannou w’imyaka 37 wahoze ari uwa mbere mu mirwano ya UFC mu kwezi k’Ukwakira (10) umwaka ushize nibwo yinjiye mu iteramakofe ubwo yaturaga hafi Umwongereza Tyson Fury ariko abagenga umukino bakavuga ko atari we watsinze.

Ngannou icyo gihe yatunguye abakunda Boxing akubita igipfunsi cy’imoso agatura hasi Fury utaratsindwa.

Fury w’imyaka 35 waje guhaguruka ndetse bikemezwa ko ari we watsinze uwo mukino wabayemo ‘rounds’ 10, we azarwana na Oleksandr Usyk tariki 17 z’ukwezi gutaha kwa Gashyantare(2), Fury aramutse atsinze yaba uwo bita ‘undisputed heavyweight champion’ utaraboneka kuva mu 1999.

Fury ubu niwe ‘champion’ wa UBC (Universal Boxing Council) gusa umunya-Ukraine Usyk w’imyaka 36 niwe ufite imikandara ya champion y’andi mashyirahamwe ya Boxing nka WBA, WBO na IBF.

Abateguye umukino muri Saudi Arabia mbere bateganyaga uwa Joshua v Deontay Wilder tariki 09 Werurwe, ariko uyu munyamerika Wilder yatakaje amanota tariki 23 Ukuboza (12) ubwo yatsindwaga na Parker bihita bihindura gahunda.

Byahise bituma bashakira Joshua - wari umaze gutsinda umukino kuri uwo munsi, undi murwanyi ukomeye wo guhatana nawe.

Umukino wa Joshua v Ngannou uzaba ari kuwa gatanu mu kwirinda ko bihurirana n’isiganwa ry’imodoka rya Arabian Grand Prix rizabera i Jeddah kuwa gatandatu tariki 9 Werurwe.

Kuki Joshua azahangana na Ngannou?

Mu byumweru bicye gusa bishize Joshua yariho acyerensa kuba yakina n’uyu mugabo Ngannou urimo kwinjira muri Boxing, ariko nyuma y’uko Wilder atsinzwe na Parker byabaye ngombwa ko Joshua ahindura imigambi ye.

Uretse na Ngannou, Joshua akeneye no kuzakina n’uzatsinda hagati ya Fury na Usky cyangwa se akarwanira umukandara wa IBF mu gihe wasigara ntawe uwufite nyuma y’umukino wa Fury na Usky.

Ngannou azaba afatwa nk’udahabwa amahirwe menshi imbere ya Joshua, wigeze gufata inshuro ebyiri umwanya wa mbere ku isi mu baremereye.

Kurwana na Ngannou, bizaha Joshua amahirwe yo gukomeza kwigira imbere mu manota ashakisha gusubirana umwanya wa mbere ku isi mu baremereye.

Uyu mukino kandi uzashimisha abategura iyi mikino muri Arabia Saoudite mu gihe bazaba bateganya n’undi ukomeye mu baremereye nyuma y’uyu.

Arabia Saoudite yashoye miliyoni nyinshi z’amadorari mu kwakira imikino ikomeye, ababinenga bakavuga ko iki gihugu kigamije kwereka isi isura nziza y’ubwami bwacyo ntihavugwe ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu no kubangamira ibidukikije.

Gusa mu kiganiro na BBC, minisitiri w’imikino w’iki gihugu Prince Abdulaziz bin Turki Al Faisal yavuze ko ibivugwa bYitwa ‘sportswashing’ ari ibintu “bito cyane”, avuga ko iryo shoramari rigamije guteza imbere ubukungu bw’igihugu, gufungura ubukerarugendo, no guhanga imirimo.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa