skol
fortebet

Hamenyekanye ikigugu cyegukanye rutahizamu Haaland uri mu beza ku isi

Yanditswe: Saturday 12, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Borussia Dortmund ifite ubwoba ko rutahizamu Erling Haaland azerekeza muri Manchester City muri iyi mpeshyi.
Iyi kipe y’igihangange mu Budage yari yizeye kumvisha uyu musore ukiri muto ariko w’umuhanga ngo bagumane ariko amakuru aravuga ko yamaze kwemera kujya muri City.
Icyakora uyu musore w’imyaka 21 afite ingingo mu masezerano ye yo kumurekura izatangira gukurikizwa muri iyi mpeshyi.
Haaland yiteguye kubyungukiramo no kwigendera mu minsi ya vuba kuko ngo City, Real Madrid na (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Borussia Dortmund ifite ubwoba ko rutahizamu Erling Haaland azerekeza muri Manchester City muri iyi mpeshyi.

Iyi kipe y’igihangange mu Budage yari yizeye kumvisha uyu musore ukiri muto ariko w’umuhanga ngo bagumane ariko amakuru aravuga ko yamaze kwemera kujya muri City.

Icyakora uyu musore w’imyaka 21 afite ingingo mu masezerano ye yo kumurekura izatangira gukurikizwa muri iyi mpeshyi.

Haaland yiteguye kubyungukiramo no kwigendera mu minsi ya vuba kuko ngo City, Real Madrid na Barcelona bose bamushaka ariko yifuza kujya kwa Pep Guardiola.

Ikinyamakuru The sun cyatangaje ku wa gatatu ko uyu musore ukiri muto akomeye ku gitekerezo cyo gukurikiza inzira ya se nawe akajya muri City.

Alf Inge yakiniye iyo kipe hagati ya 2000 na 2003 kandi uhagarariye umuhungu we Mino Raiola afite uruhare runini mu kumufasha kwerekeza mu Bwongereza.

Amakuru yatangajwe na Daily Mail nuko Haaland yamaze kumvikana ku bijyanye n’amasezerano n’ikipe ya Pep Guardiola,ishaka kumugura agera kuri miliyoni 100 z’amapawundi.

Haaland afite ikiguzi cya miliyoni 64 z’amapawundi mu masezerano ye na Dortmund ariko umushakira amakipe Mino Raiola nawe yiteguye kumukuramo akayabo.

Ayo mafranga yo kumugura, hamwe n’agahimbazamushyi ko gusinya kazatuma agaciro ke kazamuka cyane.

Haaland amaze gutsinda ibitego 80 mu mikino 79 amaze gukinira Dortmund kuva yayigeramo avuye muri Red Bull Salzburg muri 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa