skol
fortebet

Haravugwa umwuka mubi hagati y’abakinnyi 2 ngenderwaho ba Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 16, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi 2 ikipe ya Rayon Sports igenderaho Rharb Youssef ukomoka mu gihugu cya Morocco na Essomba Willy Onana ukomoka mu gihugu cya Cameroon ngo ntibari gucana uwaka kubera ubushyamirane bwo mu myitozo.

Sponsored Ad

Aba bakinnyi bamaze igihe gito muri iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda ngo ntibari gucana uwaka kuva mu kwezi gushize nyuma yo gushwanira penaliti mu myitozo.

Amakuru ari kuvugwa nuko yaba Youssef na Onana ntawe uvugisha undi byiyongera ku mwuka mubi wavuzwe muri Rayon Sports hagati y’uwari umutoza Masudi Djuma na bamwe mu bakinnyi.

Ubu bushyamirane bw’aba bakinnyi bombi ntibwishimiwe na benshi mu bakinnyi ba Rayon Sports kuko biri kudindiza ikipe yabo cyane ko muri iyi minsi ihagaze nabi cyane.

Aba bakinnyi bageze muri Gikundiro mbere gato y’uko umwaka w’imikino wa 2021-2022, ndetse nibo ikipe ya Rayon Sports igenderaho kugeza ubu.

Onana amaze kuyitsindira ibitego bine muri shampiyona mu gihe Youssef amaze kuyitsindira igitego kimwe anatanga imipira itatu yavuyemo ibitego.

Ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021, Rayon Sports iyobowe n’umutoza Lomami Marcel izacakirana na AS Kigali itozwa na Nshimiyimana Eric, mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa