skol
fortebet

Harry Kane yahishuye ibanga rikomeye ryatumye Ubwongereza bwitwara neza mu gikombe cy’isi giheruka

Yanditswe: Saturday 28, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

skol

Rutahizamu Harry Kane wa Tottenham yavuze ko intsinzi y’Ubwongereza mu gikombe cy’isi giheruka yaturutse cyane ku gukorana imyitozo n’igisirikare cy’igihugu [Royal Marines].
Uyu kapiteni w’intare eshatu yizeye ko indi myiteguro itoroshye n’iki gisirikare izabafasha gutera intambwe ikomeye muri Qatar ahazabera igikombe cy’isi cy’uyu mwaka mu mpera zawo.
Kane, w’imyaka 28, yari mu kiganiro Jimmy Fallon Show kugira ngo yamamaze imurikagurisha ry’Inzu Ndangamurage ya London, yishimira urugendo rwe (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu Harry Kane wa Tottenham yavuze ko intsinzi y’Ubwongereza mu gikombe cy’isi giheruka yaturutse cyane ku gukorana imyitozo n’igisirikare cy’igihugu [Royal Marines].

Uyu kapiteni w’intare eshatu yizeye ko indi myiteguro itoroshye n’iki gisirikare izabafasha gutera intambwe ikomeye muri Qatar ahazabera igikombe cy’isi cy’uyu mwaka mu mpera zawo.

Kane, w’imyaka 28, yari mu kiganiro Jimmy Fallon Show kugira ngo yamamaze imurikagurisha ry’Inzu Ndangamurage ya London, yishimira urugendo rwe kuva Leyton Orient yerekeza ku kuba umunyabigwi wa Tottenham.

Uyu rutahizamu wa Spurs ubu asigaje ibitego bitanu gusa ngo abe umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka y’Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza,akureho Wayne Rooney ufite 53.

Ni amateka Kane ashobora kwandika mu gikombe cyisi kizaba mu Gushyingo.

Abajijwe ibijyanye no kwitegura igikombe giheruka kubera mu Burusiya muri 2018 - aho abagabo ba Gareth Southgate bageze muri kimwe cya kabiri kirangiza, Kane yabisobanuye agira ati: "Umutoza wacu yatujyanye muri Royal Marines iminsi mike kandi twunze Ubmwe dukora ikipe imwe."

Kandi narabikunze,mvugishije ukuri. Narabyishimiye cyane.

Batwaye telefone zacu, badushyira mu mwambaro umwe, batujyana mu ishyamba hagati maze twiga uburyo bwo gushinga amahema yo kuryamamo no guteka ku muriro.

"Twese twari hamwe na ba marines, turaryama, dukora imyitozo ikomeye mu mashyamba.

"Hanyuma dukora urugendo rw’ibirometero byinshi tuzamuka imisozi saa kumi n’imwe za mu gitondo bukeye. Twabikoze byose.

Uyu kapiteni yavuze ko bakoze imyitozo yose irimo no kwibira mu mazi ndetse no guca mu buvumo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa