skol
fortebet

Harry Maguire utarishimiwe n’abakunzi ba United yakoze ubukwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 26, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Harry Maguire yaraye akoze ubukwe bwakataraboneka n’umukunzi we wo kuva mu bwana Fern Hawkins.Ubukwe bwabereye mu Bufaransa.
Myugariro Maguire usanzwe ari kapiteni wa Manchester United,yagize umwaka mubi ndetse anengwa n’abakunzi b’iyi kipe ariko ibyo yabyirengagije yikorera ubukwe.
Harry Maguire imbere y’imbaga mu majyepfo y’Ubufaransa yemeje ko ashyingiranwe na Fern Hawkins bamaze imyaka 11 bakundana ndetse banabyaranye abana 2.
Kuri uyu wa gatandatu nyuma ya saa sita, nibwo uyu myugariro (...)

Sponsored Ad

Harry Maguire yaraye akoze ubukwe bwakataraboneka n’umukunzi we wo kuva mu bwana Fern Hawkins.Ubukwe bwabereye mu Bufaransa.

Myugariro Maguire usanzwe ari kapiteni wa Manchester United,yagize umwaka mubi ndetse anengwa n’abakunzi b’iyi kipe ariko ibyo yabyirengagije yikorera ubukwe.

Harry Maguire imbere y’imbaga mu majyepfo y’Ubufaransa yemeje ko ashyingiranwe na Fern Hawkins bamaze imyaka 11 bakundana ndetse banabyaranye abana 2.

Kuri uyu wa gatandatu nyuma ya saa sita, nibwo uyu myugariro w’Ubwongereza w’imyaka 29, yashyize ifoto y’ubukwe bwe ku rubuga rwe rwa Instagram nyuma yo gushyingiranwa mu Bufaransa.

Harry na Fern, ufite imyaka 27, wari wambaye ikanzu n’ivara nk’ibigikomangomakazi basomaniye ku gicaniro nyuma yo gutangazwa ko ari umugabo n’umugore, imbere y’abashyitsi barimo mugenzi we bakinana mu Bwongereza Jordan Pickford n’umugore we Megan.

Kuri iyo foto yanditseho ati: ’25 .06.22. Umunsi ntazigera nibagirwa. ’

Abari aho babwiye MailOnline ko nubwo abashakanye bahamije indahiro zabo ku zuba, ikirere cyahise gihinduka, maze imvura itangira kugwa ibirori byose byimurirwa mu nzu.

Nyuma gato y’uko Harry amaze gusangiza abantu ifoto y’ubukwe bwe, abandi bakinnyi benshi bamwifurije ibyiza,barimo mugenzi we mu bwongereza Conor Coady wanditse ati: ’Ndabashimiye mwembi.’

Umunyezamu wa Arsenal n’Ubwongereza Aaron Ramsdale nawe yanditse ati: ’Ndabiunze! Ndabashimiye mwembi, ’mugihe Chalobah wa Fulham yanditse ati:’ Ndagushimiye H. ’

Danny Drinkwater wamamaye muri Chelsea nawe yagize ati: ’Turagushimiye musore munini.’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa