Havuzwe iki? Dore ibyo abayobozi, abanyamakuru , abakinnyi ndetse n’abafana batangaje ku mukino wa Rayon Sports wahagaritswe utarangiye.
Yanditswe: Monday 19, May 2025

Umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports wabaye kuri uyu wa gatandatu wasize byinshi ndetse uvugwaho byinshi cyane nyuma yuko uhagaze ugeze ku munota wa 57 biturutse ku mvururu zatewe n’abafana ba Rayon Sports bateye amabuye mu kibuga maze Komiseri wuyu mukino afata umwanzuro wuko uhagarara.
Nyuma yuko uyu mukino uhagaritswe utarangiye ibyavuzwe ni byinshi ndetse imbuga nkoranyambaga zafashe ijambo rikomeye muri iyi dosiye, mutwemerere turebere hamwe byinshi mu byagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga.
1. Minisitiri wa Siporo yafashe iya mbere avugako aya makuru bayamenye ndetse harakurikiraho kuvugutira umuti akantu ku kandi mu byateje ikibazo kuri uyu mukino.
2. Minisitiri w’urubyiruko ndetse n’ubuhanzi Utumatwishima Jean Nepo Abdallah na we yifashishije urukuta rwe rwa X yagize icyo avuga ku mukino wahuje Rayon Sports na Bugesera Fc utarabashije kurangira. aboneraho gusaba abanyamakuru kutabogama mu gihe barimo gutangaza amakuru.
3. Abakinnyi ba Rayon Sports Omar Gning ndetse na Azziz Bassane ntabwo bigeze baripfana, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo byumwihariko Instagram bavuze ko ibyabaye ari igisebo ku mupira wo mu Rwanda.
4. Umukinnyi Sharaf Eldin Shaiboub wanyuze mu ikipe ya APR FC mu mwaka w’i 2023, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Shiboub yasabye aba Rayon kurekeraho kujya bashaka inzitwazo ahubwo bagakemura ibibazo bahuye nabyo.
5. Amabaruwa yabaye menshi ku mpande zitandukanye :
Iya Fefwafa
Iya Rayon Sports
Iya Rwanda Premier league
6. Abanyamakuru ntabwo bigeze baripfana abarimo : Marcel Rutagarama, Musangamfura Lorenzo, Joseph Hakuzwumuremyi, Mutesi Scovia n’abandi batandukanye bagaragaje uko babonye ibyabereye mu Bugesera ku wa gatandatu.
7. Abafana n’abo bafashe ijambo bavuga uko babyumva, bamwe muribo ni abafana Rayon Sports abandi bakaba abafana bayandi makipe.
Kuri uyu wa mbere hakaba hategerejwe inama ya Ferwafa iraza gufatirwamo umwanzuro ku mukino wa Bugesera Fc na Rayon Sports.
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *