skol

"Ibi hari ugomba kubizira"-KNC yarakaye nyuma yo kunyagirwa na Mukura VS

Yanditswe: Saturday 09, Dec 2023

featured-image

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yijeje gukora impinduka zikomeye nyuma y’uko ikipe ye inyagiwe na Mukura VS ibitego 4-2 mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona.

Nyuma y’umukino w’umunsi wa 14,uyu muyobozi yavuze ko ibyabaye byashinjwa umunyezamu we n’umutoza Kirasa wasimbuje nabi bagatsindwa ibitego 4-2

Ati"Uyu mukino ntabwo nabona icyo nguvugaho, kubona Umunyezamu akora ibintu bya Kigoryi, ukabona abantu bajya gusimbuza umukino bakawurekura ubibona.Ibi ngibi hari ugomba kubizira."

Benshi baratekereza ko ugomba kubizira ari umutoza Alain Kirasa kuko ubwo umukino wari urangiye yabwiye abo bari bicaranye ko igihe yamwihanganiye gihagije.

Kugeza ubu ku munsi wa 14 wa Shampiyona, Gasogi United iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 18.

Gasogi izasura Etincelles FC tariki 12 Ukuboza 2023,ku munsi wa 15.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa