skol
fortebet

Ibitangaje kuri Stephen Curry, Umukinnyi wa Basketball Perezida Kagame afana

Yanditswe: Tuesday 21, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu kiganiro Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye na Fred Swaniker Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya African Leadership University, yatangaje ko kuri we umukinnyi w’ibihe byose muri Basketball ari Stephen Curry.

Sponsored Ad

Stephen Curry, ni umukinnyi wa Basketball muri National Basketball Association (NBA) aho akinira ikipe ya Golden State Warriors. Wardell Stephen Curry cyangwa se Stephen Curry, yavutse tariki 14 Werurwe 1988 abyarwa na Dell Curry ndetse na Sonya, akaba yaravukiye mu gace ka Akron mu bitaro bya Summa Akron Hospital, ibi bitaro akaba ari nabyo LeBron James yavukiyemo.

Kuri ubu umutungo wa Steph Curry ufite agaciro ka miliyoni 160 z’amadolari. Kuri ubu Stephen Curry nk’umukinnyi utsinda amanota menshi mu mateka ya NBA (Regarded as the best shooter in NBA history). Usibye izina rye nk’umunnyi utsinda amanota menshi mu mateka ya NBA, Stephen Curry afatwa nkumwe mubakinnyi beza mubihe byose.

Ubwo Se wa Stephen Curry yakinaga muri Charlotte Hornets, Stephen Curry na we yabaga muri Charlotte North Carolina ndetse aba ari naho atangirira gukina umukino wa Basketball. Mu myaka ya nyuma ya Dell Se wa Stephen Curry, yerekeje muri Toronto ndetse icyo gihe Stephen Curry we yakinaga muri Queensway Christian College anayifasha gusoza umwaka w’imikino idatsinzwe.

Nyuma y’uyu mwaka, Stephen Curry yagiye kwiga mu kigo cya Charlotte ndetse akinira n’iyi kipe ayifasha gutwara ibikombe bitatu by’intara. Muri iyi myaka Stephen Curry yagaragazaga impano ndetse azi gukora amanota menshi byatumaga n’abatoza bamutozaga bamushima cyane.

Mu 2007-08 Stephen Curry yagiye mu ikipe ya Sophomore maze uyu musore atangira kugaragaza impano ku buryo bwagutse, Stephen Curry yari ageze kuri metero imwe na santimeteri 91, ndetse icyo gihe yagize agahigo k’impuzandengo y’amanota 25.5 nibura kuri buri mukino, akabarirwa imipira 2.8 ivamo ibitego, na Rebounds 4.7.

Nyuma y’uyu mwaka, Stephen Curry yatangaje ko agiye gusubira mu ikipe y’abato kugira ngo yongere kwiga neza kuko yashakaga kuba umuhanga mu gutsinda amanota atatu. Tariki 18 Ugushyingo, Curry yatsinze amanota 44 mu mukino Davidson yatsinzwemo na Oklahoma 82 kuri 78. Mu 2009 Stephen Curry yerekeje mu ikipe ya Golden State Warriors ndetse mu mikino 80 iyi kipe yakinnye yabanjemo imikino 77, afite impuzandengo y’amanota 17.5 kuri buri mukino.

Curry yambara nimero 30

Stephen Curry mu rugendo rwe muri Golden State Warriors yabaye umukinnyi w’ikirangirire, aho yatangiye kugaragaza ubuhanga mu gushota no gutsinda amanota atatu byageze n’aho abakurikiranira hafi uyu mukino bavuga ko mu mateka ya NBA, Stephen Curry ari we mukinnyi w’umuhanga uzi gushota no gutsinda amanota atatu.

Stephen Curry ashimirwa nk’umwe mu bakinnyi bakoze impinduka mu mukino wa Basketball aho yashishikarizaga abakinnyi kugerageza amanota atatu. Stephen Curry amaze kwegukana NBA All star zirindwi, ndetse agirwa umukinnyi wa NBA inshuro 2 atwara NBA Championship inshuro eshatu arikumwe na Warriors.

Muri Gicurasi uyu mwaka wa 2021, uyu mukinnyi w’umunyabigwi muri Basketball yagiranye ikiganiro n’abakinnyi ba Patriots BBC yo mu Rwanda mbere y’uko bakina umukino wa nyuma mu itsinda na US Monastir yo muri Tunisia mu irushanwa rya BAL 2021 ryabereye mu Rwanda. Aba bakinnyi baganiriye n’iki cyamamare babifashijwemo n’umuraperi akanaba umukinnyi mpuzamahanga wa Basketball, J. Cole wakiniye Patriots BBC muri BAL 2021.

Stephen Curry wabateye akanyabugabo mu kiganiro cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, kubera ko Stephen yari ari muri Amerika, mu gihe abakinnyi ba Patriots bo bari i Kigali. Ni ikiganiro cyabereye ku rubuga rwa Instagram gikurikitwa n’abantu benshi cyane barenga ibihumbi 100 (bari bari Live). Abakinnyi ba Patriots bagaragarije uyu mukinnyi ko bamwishimiye cyane ndetse banejejwe no kumuvugisha, nawe abasubiza ko yumva abakunze cyane ndetse abishimiye.

Stephen Curry n’aba byeyi n’umuryango we

Stephen Curry n’umugore we bafitanye abana 3
Refe:celebritynetworth.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa