Ibrahimovic yatunguye benshi kubera ibyo yatangaje ku gitego Ronaldo yaraye atsinze
Yanditswe: Wednesday 04, Apr 2018
Kabuhariwe Zlatan Ibrahimovic wahoze akinira ikipe ya Manchester United ariko kuri ubu akaba akinira LA Galaxy,yatangaje ko igitego cya Cristiano cyari cyiza gusa kitameze nk’icyo yatsinze Ubwongereza yatereye muri metero 40 z’ubujyejuru.
Ronaldo yaraye atsinze igitego kibereye ijisho
Zlatan Ibrahimovic yabwiye Sportscenter ko igitego cya Ronaldo cyari kuba cyiza cyane iyo aza kuba yagitsindiye kuri metero 40 z’ubujyejuru aho nawe yatsindiye Ubwongereza.
Yagize ati “Nibyo cyari igitego (…)

Yagize ati “Nibyo cyari igitego cyiza cyane gusa yakagombye kuba yagitsindiye kuri metero 40 z’ubujyejuru.”
Benshi bavuze koi bi Ibrahimovic yabitangaje mu rwego rwo kwerekana ko ari umukinnyi ntagereranwa badakwiye kumugereranya na Cristiano Ronaldo cyane ko avuga ko ari imana y’umupira.
Ibrahimovic yavuze ko igitego yatsinze Ubwongereza aricyo cyiza
Igitego Cristiano Ronaldo yatsinze Juventus ku mugoroba ubwo yagaramaga agaterera umupira mu kirere, cyaciye ibintu hirya no hino ndetse benshi bemeza ko aricyo gitego cyiza kurusha ibindi mu mateka ya UEFA Champions League.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *