skol
fortebet

Ibyo Cristiano Ronaldo yakoreye ikinyobwa cya Coca Cola byatumye benshi bamwibazaho

Yanditswe: Tuesday 15, Jun 2021

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Portugal na Juventus, Cristiano Ronaldo,yongeye gushimangira urwango yanga Coca Cola ubwo yari agiye kugirana ikiganiro n’abanyamakuru hanyuma amacupa 2 y’iki kinyobwa yari amuri imbere ajya kuyahisha asaba amazi.

Sponsored Ad

Coca Cola niwe muterankunga mukuru wa Euro 2020 ariyo mpamvu aho abatoza n’abakinnyi baganirira n’abanyamakuru haba hateretse amacupa arimo iki kinyobwa.

Ubwo Ronaldo n’umutoza we Fernando Santos bari bagiye gutanga ikiganiro n’abanyamakuru,uyu mukinnyi yafashe amacupa ya Coca Cola arayahisha ntiyatuma agaragara arangije ahita afata iry’amazi yashize ryari aho aravuga ati “Ndanywa amazi.”

Ronaldo yari aje kuvuga ku mukino wa mbere muri Euro 2020 igihugu cye cya Portugal kirakina na Hongria uyu munsi saa 18:00.

Ronaldo yatangaje ko afata amafunguro 6 ku munsi arimo imbuto,imboga,amafi n’inkoko zidatekeshejwe amavuta.Ronaldo akunda cyane ibiryo byo muri Portugal byitwa Bacalhau à Brás.

Uyu mukinnyi wakoze amateka muri ruhago yavuze ko akunda kunywa amazi cyane ariko rimwe na rimwe afata ikirahuri cya juice mu gitondo n’umuvinyo ari kurya ibya nijoro.

Uyu mukinnyi akora imyitozo amasaha 3 cyangwa 4 ku munsi,agasinzira amasaha 8 ndetse yita ku mubiri we cyane.

Mu minsi ishize,Ronaldo yahishuye ko adakunda Coca Cola ubwo yavugaga ku muhungu we mukuru mu bihembo bya Global Soccer.

Yagize ati “Tuzareba niba umuhungu wanjye azaba umukinnyi ukomeye.Rimwe na rimwe anyway Coca Cola akanarya amafiriti kandi arabizi ko mbyanga cyane.

Rimwe na rimwe ndamubwira ngo ajye muri barafu iyo yirukanse cyane,akambwira ngo "papa aho harakonje cyane.Ntacyo bitwaye aracyafite imyaka 10."

Ibinyamakuru byinshi i Burayi n’abakunzi b’umupira bakomeje kwibaza niba Ronaldo adashobora kugirana ibibazo na UEFA cyane ko aya macupa yashyizweho mu rwego rwo kwamamaza we akayakuraho akayahisha.

Ibyo uyu mukinnyi yakoze byatumye Coca Cola itamamaza nkuko ibishaka kandi ari umuterankunga mukuru w’irushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa