skol

Ibyo wamenya kuri Joy-Lance Mickels, rutahizamu mushya w’Amavubi

Yanditswe: Sunday 05, Oct 2025

featured-image

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iherutse guhamagara abakinnyi izifashisha mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, hagaragaramo rutahizamu mushya Joy-Lance Mickels.

Mickels w’imyaka 31 yavutse tariki ya 29 Werurwe 1994. Nyina ni Umunye-Congo naho se witwa Mickels Jacques Akilimali ni Umunyarwanda. Yavukiye mu Budage.

Yatangiye gukina umupira w’amaguru afite imyaka ine mu ikipe y’abato ya VSF Amern, nyuma yinjira mu ishuri ry’umupira rya Borussia Mönchengladbach aho yamaze imyaka umunani.

Mu mwaka w’imikino wa 2012/13 yigaragaje cyane mu Ikipe y’Abatarengeje imyaka 19 ya Borussia Mönchengladbach, atsinda ibitego 17 anatanga imipira itatu ivamo ibitego, byanatumye ikipe ye igera muri 1/2 cya DFB Junior Cup.

Icyo gihe yahise azamurwa ashyirwa mu ikipe ya kabiri yayo ari yo Borussia Mönchengladbach II, yamweretse andi makipe ahita abengukwa n’ikipe ya kabiri ya Schalke 04 II.

Mu mikino 43 yakiniye iyi kipe yari mu Cyiciro cya Kane mu Budage kizwi nka Regionalliga, yatsinze ibitego icyenda mbere y’uko ajya muri Alemannia Aachen mu 2016 akahamara igihe gito, ahita ajya muri Wacker Nordhausen.

Mu mwaka we wa mbere muri Wacker, yatsinze ibitego bitandatu atanga n’imipira 12 yavuyemo ibitego, anafasha ikipe gusoreza ku mwanya wa kabiri ndetse banatwara igikombe cya Thuringian Cup.

Nyuma y’aho, Mickels yakiniye FC Carl Zeiss Jena yo mu Cyiciro cya Gatatu mu Budage, ahava ajya mu Buholandi muri MVV Maastricht yo mu Cyiciro cya Kabiri. Aha yahatsindiye ibitego birindwi mu mikino 27 yakinnye mu mwaka umwe.

Yakomereje muri Sabah FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan, mu myaka ibiri atsinda ibitego 29, byatumye abengukwa na Al-Faisaly yo muri Arabia Saoudite.

Iyi Sebah yongeye kuyisubiramo mu mwaka ushize wa 2024, ari na ho Umutoza w’Amavubi Adel Amrouche yamutereye imboni ajya kumuhamagara bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu.

Impano y’umupira w’amaguru si iyo yisangije wenyine mu muryango we, dore ko n’abavandimwe be babiri ari bo Joy-Slayd Mickels w’impanga ye na murumuna wabo Leroy-Jacques Mickels ari abakinnyi ba ruhago.

Amavubi yungutse Mickels mu gice cy’ubusatirizi, aho bikigaragara ko hakiri icyuho. Azunganirana na bagenzi be basanzwemo nka Mugisha Gilbert, Kwizera Jojea, Nshuti Innocent, Biramahire Abedy na Gitego Arthur.

Ikipe y’u Rwanda izakina na Bénin na Afurika y’Epfo tariki ya 10 n’iya 14 Ukwakira 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa