Uwahoze akina muri shampiyona ya Basketball muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ya NBA witwa Rasual Butler yaraye akoze impanuka ari kumwe n’umugore we bahasiga ubuzima.
Uyu mugabo w’imyaka 38 wakinye imyaka 13 muri NBA,yakoze impanuka ubwo yari atwaye imodoka ye ya Range Rover ageze ahitwa Studio City mu mugi wa Los Angeles aho bivugwa ko yari afite umuvuduko mwinshi.
Kubera umuvuduko mwinshi yari afite,Butler yagonze ikintu cyari hafi y’umuhanda,we n’umugore Leah LaBelle usanzwe ari umuhanzi (...)
Uwahoze akina muri shampiyona ya Basketball muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ya NBA witwa Rasual Butler yaraye akoze impanuka ari kumwe n’umugore we bahasiga ubuzima.
Uyu mugabo w’imyaka 38 wakinye imyaka 13 muri NBA,yakoze impanuka ubwo yari atwaye imodoka ye ya Range Rover ageze ahitwa Studio City mu mugi wa Los Angeles aho bivugwa ko yari afite umuvuduko mwinshi.
Kubera umuvuduko mwinshi yari afite,Butler yagonze ikintu cyari hafi y’umuhanda,we n’umugore Leah LaBelle usanzwe ari umuhanzi mu njyana ya R&B bahasiga ubuzima.
Butler ni umugore we bari mu birori bya BET Awards
Butler yakinnye mu makipe atandukanye muri NBA arimo Miami Heat, New Orleans Hornets, Chicago Bulls, Toronto Raptors, Indiana Pacers, Washington Wizards na San Antonio Spurs.
Butler wambaye umukara yasoreje muri San Antonio Spurs
Butler yatangiye gukina mu mwaka wa 2002 asoza mu mwaka wa 2016 ndetse polisi yo muri LA yatangaje ko kubera umuvuduko mwinshi yari afite,yananiwe kuyobora imodoka bikarangira akoze impanuka yamuhitanye we n’umugore we
Amakipe yakiniye yababajwe n’urupfu rwe
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *