Myugariro wa Arsenal FC, Jurrien Timber, ubu uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu,yasobanuye ko ari ikintu "gitangaje" kandi "gishimishije".
Ari kumwe n’umukunzi we,uyu mukinnyi mpuzamahanga w’Ubuholandi yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ku wa kane, tariki ya 14 Ukuboza,mu ruzinduko rw’iminsi itatu ruzaba rukubiyemo ibikorwa bitandukanye birimo guhura no gusabana n’urubyiruko.
Uru rugendo ruri mu rwego rw’imikoranire hagati y’ u Rwanda na Arsenal FC bumaze imyaka myinshi.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ageze ku kibuga cy’indege yagize ati: "Ni ibintu bitangaje. Abantu benshi bashobora kuvuga kimwe, nishimiye kuza. Kuba ndi hano, ndishimye cyane mu by’ukuri."
Nibwo bwa mbere Timber asuye umugabane wa Afurika.
Azibonera ubuhanga mu kwakira abashyitsi n’umuco bidasanzwe by’u Rwanda, azasura Parike y’igihugu ya Akagera arebe inyamaswa zitandukanye, azaganira n’abafana ba Arsenal i Kigali na Nyagatare.
Uyu yaraye asuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe abatutsi.Yanasuye imirimo yo kubaka Stade Amahoro igeze kure aho izajya yakira abantu 45000.
Uyu myugariro w’imyaka 22 abaye umukinnyi wa kabiri wo mu ikipe ya mbere y’abagabo ya Arsenal wasuye iki gihugu kuva ubu bufatanye bwatangira, akurikiye uwahoze ari myugariro wa Arsenal, David Luiz wasuye u Rwanda muri 2019.
Timber yakomeje ati: "Icyo niteze ni ukugira ibihe byiza. Dufite gahunda yuzuye, ngiye rero kwishimira umwanya. Umukunzi wanjye twazanye. Ndatekereza ko dushobora kugira ibihe byiza ”.
Mu myaka yashize, abanyabigwi ba Arsenal nka Edu Gaspar, Robert Pires, Alex Scott, Tony Adams, Lauren, Ray Parlor, David Seaman, Sol Campbell, hamwe n’abakinnyi ba mbere mu ikipe y’abagore nka Caitlin Foord, Jordan Nobbs, Jen Beatie, na Katie McCabe basuye u Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *