skol
fortebet

"Icyo nasiga mbabwiye ni uko bazaza kutwakira nitugaruka kuko tuzaza tubazaniye intsinzi." Ngabo Albert

Yanditswe: Thursday 09, Feb 2017

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe ya APR FC Ngabo Albert, avuga ko urugendo bagiyemo muri Zambia gukina na Zanaco FC mu mikino ya Total CAF Champions League batagiye mu butembere, ko ahubwo bagiye gushaka intsinzi akaba asaba abakunzi b’iyi kipe n’abanyarwanda muri rusange kuzaza kubakira ari benshi kuko bazaza babazaniye intsinzi.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane saa saba nibwo APR FC yafashe rutemikirere yerekeza muri Zambia gukina na Zanaco FC, biteganyijwe ko aba basore bagerayo ku isaha ya saa sita za (...)

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe ya APR FC Ngabo Albert, avuga ko urugendo bagiyemo muri Zambia gukina na Zanaco FC mu mikino ya Total CAF Champions League batagiye mu butembere, ko ahubwo bagiye gushaka intsinzi akaba asaba abakunzi b’iyi kipe n’abanyarwanda muri rusange kuzaza kubakira ari benshi kuko bazaza babazaniye intsinzi.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane saa saba nibwo APR FC yafashe rutemikirere yerekeza muri Zambia gukina na Zanaco FC, biteganyijwe ko aba basore bagerayo ku isaha ya saa sita za manywa kuri uyu wa kane na none, bararuhukaho amasaha make ubundi ku isaha ya saa kumi bakore imyitozo bitegura umukino wo kuwa gatandatu.

Ngabo Albert avuga ko bahagurukanye intego yo kudatsindirwa hariya muri Zambia, ngo icyo bakeneye ni amanota atatu kandi barayizeye akaba asaba abakunzi ba APR FC kuzaza kubakira ari benshi igihe bazaba bagarutse.

Yagize ati"intego duhagurukanye ni ukudatsindwa, nibishoboka tugarukurayo inota rimwe ariko ubundi tugiye dukeneye amanota atatu. Umutoza yatubwiye ko tutagomba gutsindwa, kandi igitego cyo hanze kirafasha cyane mu mikino yo kwishyura nicyo tugiye kwibandaho cyane. Icyo nasiga mbabwiye ni uko bazaza kutwakira nitugaruka kuko tuzaza tubazaniye intsinzi."

Ikipe ya Zanaco ngo barabizi ko ari ikipe cyane dore bagize amahirwe yo kubona amashusho amwe namwe y’iyi kipe. Ngo n’ubwo iyi kipe yatakaje abakinnyi bayo bagera kuri 7 uyu mwaka w’imikino bidakuraho ko ari ikipe ikomeye kuko yaguze abandi bakomeye.

Biteganyijwe ko uyu mukino uzaba tariki ya 11 Gashyantare 2017 ku isaha ya saa 15:30’, mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha tariki ya 17 Gashyantare 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa