skol
fortebet

Ifoto y’umunsi:Perezida Kagame yakiriye Jimmy Gatete n’abanyabigwi muri ruhago

Yanditswe: Thursday 13, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yahuye na Jimmy Gatete wari kumwe n’abakoze amateka mu mupira w’amaguru wa Africa bari mu Rwanda mu kumenyenisha igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru, kizabera mu Rwanda mu mwaka wa 2024.
Jimmy Gatete umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane mu Rwanda mu myaka yashize yageze mu Rwanda kuwa 10 Ukwakira nyuma y’imyaka myinshi atahaba aho yaje guhura n’ibindi byamamare muri Afurika bategura kiriya gikombe cy’isi.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yahuye na Jimmy Gatete wari kumwe n’abakoze amateka mu mupira w’amaguru wa Africa bari mu Rwanda mu kumenyenisha igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru, kizabera mu Rwanda mu mwaka wa 2024.

Jimmy Gatete umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane mu Rwanda mu myaka yashize yageze mu Rwanda kuwa 10 Ukwakira nyuma y’imyaka myinshi atahaba aho yaje guhura n’ibindi byamamare muri Afurika bategura kiriya gikombe cy’isi.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira 2022, nibwo mu Mujyi wa Kigali hatangirijwe gahunda y’Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho mu gikorwa cyiswe “Legends in Rwanda”.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abahoze ari abakinnyi bakanyujijeho ku Isi barimo Umunya-Cameroun Roger Milla, Khalilou Fadiga wahoze akinira Sénégal, Patrick Mboma na we ukomoka muri Cameroun, Umunya-Ghana Anthony Baffoe n’Umufaransa Lilian Thuram.

Iki gikombe cy’Isi kizabera mu Rwanda muri Gicurasi 2024.

Jimmy Gatete atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi amaze imyaka myinshi atagaragara mu gihugu cye aho yamamaye cyane mu myaka igera 15 ishize.

Jimmy Gatete ni umukinnyi watsinze igitego bivugwa ko aricyo cyaba cyarishimiwe kurusha ibindi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Muri Werurwe (3) 2003 yatsinze igitego kimwe (Rwanda 1 – 0 Ghana) cyahesheje u Rwanda itike yo kujya mu gikombe cya Africa (2004) ku nshuro ya mbere, ari nayo yonyine kugeza ubu.

Jimmy Gatete yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Mukura VS, Rayon Sports na APR FC. Uyu rutahizamu kandi yiswe “Imana y’Ibitego” na “Rutahizamu w’Abanyarwanda”.

Mu Ikipe y’Igihugu “Amavubi”, Gatete yakinnye imikino 52, atsinda ibitego 25 birimo n’icyahesheje u Rwanda kwitabira Igikombe cya Afurika [CAN].

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa