skol
fortebet

"Igihe cyanjye muri Bayern Munich cyararangiye"-Lewandowski

Yanditswe: Monday 30, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Bayern Munich,Robert Lewandowski,uri mu ba mbere ku isi yatangaje ko igihe cye muri iyi kipe ya mbere mu Budage cyarangiye ndetse ayisaba ko itakoresha ububasha imufiteho ngo imubuze kwigendera.
Uyu rutahizamu yabwiye abanyamakuru ko yifuza kuva muri Bayern Munich kuko yumva atagishaka kuyikinira ndetse yongeraho ko yifuza ko ubuyobozi butamuzitira cyane ko asigaje amasezerano y’umwaka umwe.
Yagize ati ’"Igihe cyanjye muri Bayern cyararangiye, ntabwo mbona bishoboka ko (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Bayern Munich,Robert Lewandowski,uri mu ba mbere ku isi yatangaje ko igihe cye muri iyi kipe ya mbere mu Budage cyarangiye ndetse ayisaba ko itakoresha ububasha imufiteho ngo imubuze kwigendera.

Uyu rutahizamu yabwiye abanyamakuru ko yifuza kuva muri Bayern Munich kuko yumva atagishaka kuyikinira ndetse yongeraho ko yifuza ko ubuyobozi butamuzitira cyane ko asigaje amasezerano y’umwaka umwe.

Yagize ati ’"Igihe cyanjye muri Bayern cyararangiye, ntabwo mbona bishoboka ko nakomeza gukinira iyi kipe ukundi.

Bayern ni ikipe ikomeye ntabwo nifuza kongera kuyikira ukundi, kugenda ni igisubizo cyiza nizeye ko batazampagarika."

Kuva yagera muri Bayern Munich avuye muri Borussia Dortmund mu mwaka wa 2014, Robert Lewandowski yatsinze ibitego 344 mu mikino 375 yakiniye Bayern Munich.

Uyu Rutahizamu ukomoka muri Polonye, ​​33, yatsinze ibitego 98 muri saison ebyiri ishize, akaza ku mwanya wa kabiri mu majwi ya Ballon d’or mu Gushyingo gushize.

Yatwaye ibikombe umunani byikurikiranya bya Bundesliga kuva yinjira muri Bayern avuye muri Borussia Dortmund muri 2014, ndetse na Champions League 2019-20.

Umuyobozi mukuru wa Bayern Munich,Oliver Kahn mu minsi ishize yavuze ko Lewandowski afite inshingano zo gusoza amasezerano bafitanye.Amakuru aravuga ko uyu mugabo yifuza kwerekeza muri FC Barcelona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa