skol

Igihembo cy’Igihugu kizatwara Igikombe cy’Isi 2026 cyageze kuri miliyari 66 Frw

Yanditswe: Wednesday 17, Dec 2025

featured-image

Ishyirahamwe ry’Umupira ku Isi (FIFA) ryongereye 50% ku giteranyo cy’amafaranga azatangwa mu bihembo by’amakipe azitwara neza mu Gikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, aho ikipe izakegukana yaganewe miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika ($) (asaga miliyari 66 z’Amafaranga y’u Rwanda).

Ibi byemeje n’Inama ya Komite Nyobozi ya FIFA yateraniye i Doha muri Qatar kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Ukuboza 2025.

Ikipe yegukanye Igikombe cy’Isi yari isanzwe ihabwa miliyoni 46 $ ariko ku kipe izagitwara mu 2026 izahabwa miliyoni 50$.

Inama yemeje ko kandi ikipe ya kabiri izahabwa miliyoni 33$, iya gatatu miliyoni 29 $, iya Kane miliyoni 27$.

Hemejwe ko kandi amakipe y’ibihugu azasoza kuva ku mwanya wa Gatanu kugeza ku wa munani azagabana miliyoni 19$, azasoreza ku mwanya wa cyenda kugeza ku wa 16 azagabana miliyoni 15$, azasoreza kuva ku mwanya wa 17 kugeza ku wa 33 azagabana miliyoni 11$, mu gihe azahemberwa kurenga amatsinda azagabana miliyoni 9$.

Aya mafaranga aziyongeraho miliyoni 1 n’ibihumbi 500 by’amadolari y’Amerika azahabwa buri kipe yose yitabiriye, yo kwifashisha mu myiteguro.

Iki cyemezo cya FIFA cyiyongereye ku cyo kugabanya amafaranga y’itike yo kwinjira kuri Stade aho imikino yabereye, aho itike ya make ingana n’amadolari ya Amerika ibihumbi 60 (arenga ibihumbi 87 by’amafaranga y’u Rwanda).

Ni mu gihe itike ya make ku mukino ufungura iri rushanwa ari 560$ (arenga ibihumbi 800 Frw), iya menshi ikaba ari ibihumbi 2.735$ (asaga miliyoni 4 Frw).

Iki gikombe cy’Isi, gifite umwihariko ko amakipe azakitabira bwa mbere agera kuri 48, kizatangira guhera tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026.

Irushanwa riheruka ryabereye muri Qatar mu 2022, aho ikipe y’igihugu ya Argentina ari yo yakegukanye.

Komite Nyobozi ya FIFA yongereye ibihembo ku makipe azitwara neza mu Gikombe cy’Isi cya 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa