skol

Igikombe cy’Afurika cy’Abagore: Abanyarwandakazi bahawe gusifura umukino wa Botswana na Nigeria

Yanditswe: Thursday 10, Jul 2025

featured-image

Abasifuzi b’Ababanyarwandakazi, Umutoni Aline, Umutesi Alice na Salma Rhadia Mukansanga bahawe gusifura umukino wa Botswana na Nigeria mu gikombe cy’Afurika cy’Abagore.

Kuri uyu wa Kane ni bwo imikino y’igikombe cy’Afurika cy’Abagore kirimo kirabera muri Morocco ikomeza gukinwa. Mu itsinda B, Botswana iri ku mwanya wa 3 irakina na Nigeria iri ku mwanya wa mbere kuri Stade Larbi Zaouli saa Tatu z’ijoro.

Uyu mukino urasifurwa n’abasifuzi batatu b’Abanyarwandakazi: Umutoni Aline uraza kuba ari mu kibuga hagati), Umutesi Alice uraba ari umusifuzi wa mbere wo ku ruhande na Salma Rhadia Mukansanga uraza kuba ari ku ikoranabuhanga rifasha abasifuzi rya Video Assistant referee(VAR).

Abandi bawusifura ni Mmahawa Kourouma uraza kuba ari umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande, Aminata Fullah uraza kuba ari umusifuzi wa kane ndetse na Fatiha Jermoumi uraza kuba ari uwa kabiri kuri VAR.

Uyu ntabwo ari umukino wa mbere aba basifuzi b’Abanyarwandakazi basifuye muri iyi mikino y’igikombe cy’Afurika cy’Abagore kubera ko ni nabo basifuye umukino ufungura irushanwa.

Abanyarwandakazi bahawe gusifura umukino wa Botswana na Nigeria mu gikombe cy’Afurika cy’Abagore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa