skol

Igisubizo cya Eng Hersi Ally Said wa Yanga SC ku makipe ahorana ubukene

Yanditswe: Wednesday 10, Sep 2025

featured-image

Perezida wa Yanga SC yo muri Tanzania, Eng Hersi Ally Said, yagaragaje ko ubukene buhora mu makipe yo muri Afurika buturuka ku kudahuza no kutamenya neza abo aha imyanya y’ubuyobozi bwayo.

Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu nama ya SportsBiz Africa Forum 2025 yiga ku ishoramari rya siporo muri Afurika iri kubera muri Kigali Concention Centre, hagati ya tariki ya 9-10 Nzeri 2025.

Eng Hersi Ally Said usanzwe ari na Chairman w’Ishyirahamwe ry’Amakipe muri Afurika (ACA), yabanje kuvuga aho Yanga SC yavuye, ariko kugeza ubu ikaba ari ikipe yigirwaho n’izindi nyinshi.

Ati “Hashize imyaka ine turi muri gahunda yo guhindura ikipe yacu igatanga umusaruro mu kibuga ndetse no hanze yacyo. Icyo twabanje kumenya ni ibibazo dufite. Impamvu amakipe yacu ahora mu bukene ni uko mu buyobozi abari mu buyobozi baba batazi ibyo bakora.”

“Urugero ruhari ruroroshye. Ikipe irashaka ko umuyobozi mukuru aba uwahoze akinira ikipe, ushinzwe ubucuruzi akaba umwe mu bahoze mu ikipe, ushinzwe itumanaho akaba yarabaye umukinnyi, ibyo ntibyashoboka keretse wenda umwanya w’umuyobozi wa tekinike ni wo uba ukeneweho abo bakinnyi.”

Eng Hersi avuga ko kugira ngo umusaruro uboneke bisaba abantu bari mu myanya bigiye kandi bafite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa inshingano baba barahawe.

Ati “Niba ushaka ko ikipe iyoborwa neza, shaka umuyobozi mwiza wize imiyoborere unayifitemo uburambe; niba ushaka ko ubucuruzi buzamuka shaka uwize ubucuruzi; niba ushaka kumenyekanisha ibikorwa shaka uwabyize. Ibyo nibikorwa iterambere rizagaragara nta kibazo kirimo.”

“Ubufasha turabutanga ku makipe yifuza kumenya uko twe twabigenje kuko Afurika igomba gukorera hamwe ngo bikunde. Ingero zirahari kuko Rayon Sports yo mu Rwanda duherutse gukina na yo twarayituma iza kwigira ku byo twakoze.”
Uyu mugabo wakoze impinduka muri Yanga SC mu buryo bugaragara, yahamije ko biciye muri ACA, amakipe yose agomba gukorera hamwe kugira ngo ahabwe agaciro n’abakinnyi bagire agaciro.

Ati “Turashaka guca umuco wo kwakira ikipe ukayiha bisi ishaje na yo ukayinyuza mu mihanda y’ibyaro ngo ikine inaniwe. Mureke duhanganire mu kibuga, ariko hanze yacyo tugire ubumwe. Ibyo ni byo ECA (European Club Association) iturusha kuko ibarizwamo amakipe arenga 800.”

“Umukinnyi wacu ntakwiriye kugura ibihumbi 50$ bikaba inkuru kandi hari undi arusha i Burayi ugura miliyoni 50$ kuzamura. Nidushyira hamwe tukamenya agaciro kacu, tuzacuruza kandi turi isoko ryiza.”

Eng Hersi yahishuye ko hari uburyo buri gutekerezwaho muri Yanga SC, aho iri gukorana n’ikigo cy’ikoranabuhanga gikora ibijyanye n’ubwenge bukorano (AI), aho imibare y’abakinnyi bayo izajya igaragara aho ari ho hose bitagoranye.

Ibyo bizatuma ikipe icuruza abakinnyi bayo kandi ku giciro cyize, bityo ubukungu n’umusaruro bizamuke.

Mu myaka ine ishize Yanga SC yegukanye ibikombe hafi ya byose yitabiriye mu mupira w’amaguru muri Tanzania.

Perezida wa Yanga SC, Eng Hersi Said, yavuze ko imiyoborere mibi y’amakipe ituma ahora mu bukene

Perezida wa Yanga SC, Hersi Said, ari mu batanze ibiganiro muri SportsBiz Africa Forum 2025

Eng Hersi yasabye amakipe kunga ubumwe akazamura umupira w’amaguru muri Afurika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa