Igitutu cy’abafana cyasunikiye FIFA gushyiraho itike ya make mu Gikombe cy’Isi
Yanditswe: Wednesday 17, Dec 2025
Nyuma yo gushyirwaho igitutu gikomeye, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryashyizeho itike ya make mu Gikombe cy’Isi cya 2026 ingana na 60$ (arenga ibihumbi 87 Frw), ku bafana bafite ibihugu bizitabira iri rushanwa.
Iri shyirahamwe rimaze iminsi ku gitutu cy’abafana kubera amatike ahenze ryari ryashyizeho mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026.
FIFA yatangaje ko itike ya 60$ (arenga ibihumbi 87 Frw) ari iy’abafana b’ibihugu bizakina Igikombe cy’Isi gusa, bityo abandi bo bazakomeza kugendera ku biciro byashyizweho mbere.
Iri shyirahamwe ryatangaje itike ya make ku mukino ufungura iri rushanwa ari 560$ (arenga ibihumbi 800 Frw), mu gihe iya menshi ari 2.735$ (asaga miliyoni 4 Frw).
Umukino wa nyuma ari nawo uhenze cyane, itike ya make ni 2.030$ (asaga miliyoni 3 Frw), mu gihe iya menshi ari 6.370$ (asaga miliyoni 10 Frw).
Icyakora itike ya make ku mikino imwe n’imwe ni 100$ (arenga ibihumbi 145 Frw).
Muri rusange igiciro cy’amatike y’iri rushanwa, cyikubye inshuro eshatu iriheruka ryabereye muri Qatar mu 2022 rikegukanwa na Argentine.
FIFA yashyizeho itike y’ibihumbi 87 Frw ku bafana b’amakipe azitabira Igikombe cy’Isi cya 2026

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *