skol
fortebet

Ihindagurika ry’abatoza, ikibazo cy’ubusatirizi bimwe mu biri gukoraho APR FC— Ubusesenguzi kuri APR FC y’uyu mwaka w’imikino

Yanditswe: Monday 13, Mar 2017

Sponsored Ad

Ingingo zo kurebwaho: Ese ni uko iyi kipe yaba nta banyamahanga ifite bayifasha? Ese ko umwaka ushize yatwaye igikombe cya shampiyona ntiyaba ifite abakinnyi batari ku urwego rw’abo mu umwaka w’imikino ushize? None se ikibazo tugishakire mu imitoreze? Abakinnyi ntibaba badashaka gukorera umutoza? Cyangwa umutoza niwe utari ku rwego rwiza? Umusaruro w’abakinnyi umeze ute muri uyu mwaka? Ubusatirizi bw’iyi kipe buhagaze bute Cyangwa APR FC ntiri mu bihe byayo?
Ikipe ya APR FC ni yo kipe ifite (...)

Sponsored Ad

Ingingo zo kurebwaho:

- Ese ni uko iyi kipe yaba nta banyamahanga ifite bayifasha?

- Ese ko umwaka ushize yatwaye igikombe cya shampiyona ntiyaba ifite abakinnyi batari ku urwego rw’abo mu umwaka w’imikino ushize?

- None se ikibazo tugishakire mu imitoreze?

- Abakinnyi ntibaba badashaka gukorera umutoza? Cyangwa umutoza niwe utari ku rwego rwiza?

- Umusaruro w’abakinnyi umeze ute muri uyu mwaka?

- Ubusatirizi bw’iyi kipe buhagaze bute

- Cyangwa APR FC ntiri mu bihe byayo?

Ikipe ya APR FC ni yo kipe ifite ibikombe byinshi bya shampiyona hano mu Rwanda, ni ikipe yamenyereje abakunzi bayo intsinzi, gusa uyu mwaka birisa ni birimo kwanga kuko ikintu kitwa amanota gisa nk’inzozi muri iyi minsi, abakunzi bayo ntibishimye na gato aho iyi kipe imaze imikino igera ku 8 itsinzemo umwe gusa. Ese byaba birimo guterwa n’iki?

Ntibyoroshye kumenya impamvu nyamukuru ituma iyi kipe iri kujya habi gusa hano ikinyamakuru Umuryango cyagerageje kugusesengurira impamvu imwe kuyindi umuntu yakeka ko ariyo itera kwitwara nabi kw’iyi kipe.

- Ese ni uko iyi kipe yaba nta banyamahanga ifite bayifasha?

Amakipe 14 muri 16 akina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda akinisha abanyamahanga uretse Police FC na APR FC, ndetse benshi bemeza ko bafite icyo bamarira amakipe yabo.

Guhera mu mwaka w’imikino wa 2012/2013 nibwo ikipe ya APR FC yahagaritse gukinisha abanyamahanga ifata umwanzuro wo gukinisha abanyarwanda gusa, ntibyayibujije kwitwara neza itwara ibikombe ibya shampiyona ndetse n’iby’Amahoro nk’uko yari isanzwe ibitwara.

Aho ititwara neza ni mu imikino nyafurika kandi nabwo mbere igifite aba banyamahanga ntituzi APR FC igera muri1/2 cyangwa ngo itware kimwe mu ibikombe nyafurika yaba Champions League cyangwa Confederation Cup. Bivuze ngo abanyamahanga sibo batuma APR FC ititwara neza. Yego hari abaza bagakora itandukaniro ariko iyo urebye APR FC si ikibazo cy’abanyamahanga batuma ititwara neza.

- Ese ko umwaka ushize yatwaye igikombe cya shampiyona ntiyaba ifite abakinnyi batari ku urwego rw’abo mu umwaka w’imikino ushize?

Iyo urebye byibuze mu bakinnyi ikipe ya APR FC yatakaje kandi yagenderagaho abenshi ni abakina mu bwugarizi, kuko yatakaje abasore bayo bakinaga mu mutima wa ba myugariro aribo Emery Bayisenge wagiye muri Maroc na Rwatubyaye Abdul uri muri Rayon Sports bakaba ari muri bamwe bafashaga iyi kipe.

Twabibutsa kandi ko yanatakaje umuzamu wayo wa mbere Olivier Kwizera wagiye muri Bugesera ndetse na semababa wabo wabafashaga kurema ibitego ndetse akanabitsinda Iranzi Jean Claude wagiye muri Slovakia.

Imanishimwe Emmanuel ufite umupira umwe muri bamyugariro bashya ba APR FC

Iyi kipe yagerageje kubasimbuza (yaguze Nsabimana Aimable, Ngandu Omar, Hakizimana Muhadjiri, Onesme Twizerimana, Imanishimwe Emmanuel n’abandi, Faustin na Rugwiro nabo babona umwanya uhagije wo gukina)n’ubwo itazanye abari ku rwego rw’abo yatakaje gusa babyitwaramo neza kuko ubwugarizi bwa APR FC buri mu makipe amaze gutsindwa ibitego bike muri shampiyona uwavuga ko ubwugarizi bwayo buhagaze neza ntiyaba abeshye.

Gusa nacyo cyaba impamvu yo kwitwara nabi, twabibutsa ko aba basore aribo batwaye irushanwa rya AS Kigali Pre-Season Tournament batsinze Rayon Sports muri 1/2 na AS Vita Club yo muri RD Congo ku mukino wa nyuma.

- None se ikibazo tugishakire mu imitoreze?

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC

Aha naho ushobora kuvuga ko ikibazo cyaba k’iri mu imitoreze gusa twibukiranye ko mu mwaka umwe gusa ikipe ya APR FC imaze gucibwamo n’abatoza bagera kuri 5.

Kuva muri Werurwe 2016 ikipe yambuwe Rubona Emmanuel ihabwa umunya Tunisia Nizar Khanfir wayitoje amezi 6 gusa akarangizanya n’umwaka w’imikino wa 2015/2016.

Iyi kipe yahise ihabwa Kanyankore Gilbert Yaounde wayitoje imikino ya Gisirikare yaberaga mu Rwanda muri Kanama 2016 nyuma y’iyi mikino yahise yirukanwa ikipe igumanwa n’uwari umwungiriza we Yves Rwasamanzi ni nawe watangiye shampiyona nk’umutoza mukuru w’iyi kipe mu Ukwakira 2016.

Mu mpera z’Ugushingo nibwo Jimmy Mulisa yemejwe nk’umutoza mukuru wa APR FC.

Murumva urwo rujya n’uruza rw’abatoza, ibi nabyo bishobora kuvanga abakinnyi mu mitwe yajya kumyenyera imitoreze y’umwe hakaba haje undi nawe akazana imikinire ye abakinnyi bagahora muri urwo.

Aha naho umuntu yahashakira ikibazo n’ubwo bitari cyane kuko ku rundi ruhande wakibaza impamvu bitangiye kugaragara ubu.

- Abakinnyi ntibaba badashaka gukorera umutoza? Cyangwa umutoza niwe utari ku rwego rwiza?

Twagiye tubyumva mu bihugu bitandukanye ko abakinnyi baba birukanisha umutoza kuko baba batamukeneye. Urugero Mourinho ava muri Chelsea niko byavuzwe, ndetse n’ejo bundi uwari umutoza wa Leicester City Claudio Ranieri amaze kwirukanwa ikipe yatangiye gutsinda bivugwa yirukanishijwe n’abakinnyi.

Iyo uganiriye n’abakinnyi b’iyi kipe ukagerageza kumva ibyo bakubwiye ukabisesengura usanga nta mukunnyi umuvuga nabi cyangwa ngo babe bafitanye ikibazo, bakubwira ko ari umutoza ugerageza kubaganiriza cyane kenshi gashoboka umwe ku wundi cyangwa mu ruhame, mbese agerageza kubereka ko aho bari nawe yahaciye dore ko nawe yakanyujijeho muri ruhago.

Ihangana riba ari ryose mu imyitozooooo

Imitoreze yo n’ubwo atarabasha kwinjiza neza umukino we muri aba basore, ariko bakubwira ko ari umutoza ukoresha imyitozo ikomeye kuko yaje iyi kipe ikora 1 ku munsi ariko ubu basigaye bakora 2 ku munsi.

Yasanze abakinnyi bamwe barabyibushye cyane batakibasha no kwiruka ariko ubu ibiro barabitaye basubiye ku urugero, kereka niba bagorwa no kuba baramenereye gukora imyitozo 1 ku munsi gusa bakaba basigaye iminsi hafi ya yose bakora 2.

- Reka dusubire ku abakinnyi umusaruro wabo umeze ute muri uyu mwaka?

Iyi kipe mu mikino 8 iheruka yatsinzemo umukino 1 itsindwa 1 inganya itandatu yose. Ni mikino yatsinzemo ibitego bitanu, itsindwamo nayo ibitego 5.

Naho ufashe imikino 12 iheruka ni ukuvuga n’imikino nyafurika irimo n’ubwo nta n’umwe yatsinze, yatsinze imikino 4 itsindwa 3 inganya 5. Iyi mikino yose yabonetsemo ibitego 10 ku ruhande rwa APR FC ndetse yinjizwa 7.

Iyo ufashe imikino 20 ya shampiyona usanga iyi kipe imaze gutsindamo imikino 11 batsindwamo 2 banganyamo imikino 7. Muri iyi mikino yose APR FC yinjije izamu ry’uwo bahanganye ibitego 26 yinjizwamo 13.

Uyu musaruro si mubi ariko ku ikipe ishaka igikombe ni mubi, biragaragara ko n’ubwo itinjiza ibitego byinshi nayo ntago ibyinjizwa, bivuze ko ikibazo nta kugishakira muri bamyugariro.


Ubwugarizi buyobowe na kapiteni wungirije Michel Rusheshangoga bugerageza kwitwara neza

Kandi n’abakina hagati bayobowe na Yannick Mukunzi navuga ko bahagaze bwuma, kuko uyu musore niwe mahitamo ya mbere mu ikipe y’igihugu aho akinana mu ikibuga hagati na Mugiraneza J. Baptiste Migi, ubu muri APR FC akinana n’umusimbura we mu ikipe y’igihugu ari we Djihadi Bizimana kandi bagerageza kwitwara neza nta makosa menshi bakora.

Ubusatirizi bw’iyi kipe buhagaze bute

Umuntu ashatse niho yashakira ikibazo kuruta uko yagishakira ahandi hose, iyi kipe ifite abakinnyi bagera ku 9 bakina nk’abasatira izamu aha twabariyemo na ba semababa(wingers) reka turebe ku umusaruro wabo.
*Issa Bigirimana: Niwe rutahizamu wa mbere wa APR FC ngenderwaho muri iyi minsi, gusa abamuzi neza bamuzi ari myugariro w’iburyo (left back ), kuba yaheka ikipe nka rutahizamu biragoranye, mu imikino igera kuri 22 amaze gutsindamo ibitego 4.

Issa uyoboye ubusatirizi bwa APR FC

*Sibomana Patrick Papy: Uyu ni semababa uca ku ruhande rw’ibumoso, akenshi aba bakinnyi n’ubwo batsinda ibitego ariko siko kazi kabo cyane, inshingano zabo za mbere ni ugutanga imipira ivamo ibitego nawe aho shampiyona igeze aha afite ibitego 4.

Sibomana umwe mu bakinnyi bagerageza gukora ibyo basabwa

*Sekamana Maxime: Nawe ni semababa w’iburyo waje no guhura n’ikibazo cy’imvune akamara igihe adakina yanashyizweho sima, mu mikino mike yakinnye afite ibitego 2.

Maxime umwe muri ba semababa b’iyi kipe bahuye n’imvune

*Muhadjiri Hakizimana: Intizanyo ya AS Kigali muri APR FC, ubundi akina inyuma ya rutahizamu ahazwi nko 10. Yinjiye muri APR FC muri uyu mwaka w’imikino, gusa yaje guhura n’ikibazo cy’imvune mu kwezi kwa mbere 2017, ku buryo n’ubu aribwo agikurwaho sima ku kuguru ntaratangira gukina, imikino yakinnye mbere yatsinzemo ibitego 3.

*Nshuti Innocent: Umwana w’imyaka 17 wavuye mu irerero rya APR FC, amaze gutsinda ibitego 2, gusa haba hakiri kare kuba wavuga ko yaheka ikipe nk’iyi ifite izina rimuruta.

Abandi ni rutahizamu bakuye muri AS Kigali Onesme Twizerimana waranzwe n’imvune akigera muri iyi kipe ku buryo ataragaruka mu ibihe bye nta gitego na kinwe aratsinda muri shampiyona mu imikino mike yakinnye.

Itangishaka Blaise baguze bamukuye muri Marines uyu we yaravunitse ajya no kubagirwa muri Maroc n’ubwo sima yamuvuye ku kuguru gusa kumutegereza ni mu mwaka utaha w’imikino gusa nawe yavunitse amaze gutsinda igitego 1.

Abandi umuntu yavuga ni Habyarimana Innocent bakuye muri Police FC ndetse Nkuzingabo Fiston aba bose ni ba semababa bataragira igitego na kimwe batsinda n’ubwo bakunze kujya mu ikibuga basimbuye.

Onesme ntiyahiriwe muri APR FC bitewe n’imvune zamwibasiye

Iyo urebye kuri abo basore tuvuze hejuru usanga ikibazo kiri kuri ba rutahizamu kuruta ahandi hose, nta rutahizamu iyi kipe ifite uhamye wakizera ko yakora itandukaniro isaha iyo ari yo yose kandi si nshuro nke ikipe ya APR FC isatira cyane ikipe bahanganye ariko kureba mu izamu bikanga neza.

Dore ko n’ibitego ubwabyo byivugira mu mikino 22 iyi kipe ifitemo ibitego 26 gusa muri ibyo bitego 16 nibyo by’abarutahizamu babo uko bangana batsinzemo gusa nk’uko babyigabanyije hejuru. 11 byatsinzwe na ba myugariro ndetse n’abakina hagati.

Iyo urebye abo basore usanga n’ubwo batitwaye neza imvune nazo ntizababaniye, gutakaza umukinnyi nka Iranzi Jean Claude washoboraga kuba yatanga imipira ivamo ibitego nawe akaba yabitsinda ukamusimbuza Muhadjiri si bibi, gusa twemere ko uyu umusore ataraboneka nk’uko APR FC ibyifuza.

- Cyangwa APR FC ntiri mu bihe byayo?

Iyi ngingo ntitwayirenza ingohe kuko n’ubwo tuvuga ko ifite ikibazo mu busatirizi, reka twibukiranye ko hari igihe ikipe igera mu bihe bitari ibyayo, intsinzi ikabura neza neza kandi abakinnyi bose bahari nta n’ikibazo bafite, urugero ni urwa Manchester United yo mu Bwongereza muri uyu mwaka w’imikino yamaze imikino irenga 6 idatsinda inafite abakinnyi bahenze ku isi, si igitangaza ko rero byanaba kuri APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa