skol

Ikibazo cyo kutazamura impano z’abakiri bato muri ruhago cyavugutiwe umuti

Yanditswe: Monday 08, Dec 2025

featured-image

Minisitiri wa siporo, Nelly Mukazayire yasobanuye ko ikibazo cyo kutazamura impano z’abakiri bato cyavugutiwe umuti mu mupira w’amaguru aho mu myaka itanu iri imbere muri buri murenge hazaba hari ‘Sports Center’.

Mu Rwanda hagiye hakunda kuvugwa ikibazo cyo kudakurikirana impano z’abakiri bato mu mupira w’amaguru bityo bikanagira ingaruka mbi ku ikipe y’igihugu. Kuri ubu Minisitiri wa siporo,Nelly Mukazayire yavuze ko iki kibazo cyavugitiwe umuti aho bafite ikerekezo cy’uko mu myaka itanu iri imbere muri buri murenge hazaba hari ‘Sports center’

Ati: "Dufite umushinga ko mu myaka itanu iri imbere twaba turi mu rugendo rutuma tugira icyo twise ‘sports center’ kuri buri murenge . Ibyo tukaba twizera ko ari uburyo bwo kurushaho kuzuzanya mu kuzamura impano no kugira ibikorwaremezo bifasha Siporo."

Yavuze ko ubungubu bazanye gahunda mu biruhuko aho muri buri karere hagiye kujya haba umwiherero hagahurira abana 186.

Ati: "Ubungubu twatangiye gahunda buri biruhuko tuzajya tugira umwiherero ku mpano z’abakiri bato. Ubungubu mu kwezi kwa 12 tuzatangira uwa mbere,kuri buri karere hazaba hari umwiherero. Tuzatangirana n’Abana 186 batarengeje imyaka 15 kuri buri karere ,abo bana ni abazaba baraturutse mu mikino yo mu mashuri."

Yakomeje avuga ko ubungubu hasigaye hari komite zishinzwe gukurikirana ibijyanye n’izi gahunda kuva ku rwego rw’igihugu kugera ku rwego rw’akarere.

Ati: "Ubu turabikurikirana dusigaye dufite komite iva kuri komite y’igihugu ikagera ku ntara, ikagera ku karere irimo abo muri Minisiteri ya Siporo,Minisiteri y’Uburezi na Minaloc. Izo mpano zose tuzazihuza mu kwa 12 tuzishyire mu mwiherero icyumweru,kuva tariki ya 17 kugeza tariki ya 22."

Yavuze ko mu karere ka Huye ho Ari umwahiriko aho bazongeramo abana basanzwe bari muri porogarame ya Isonga. Nelly Mukazayire yavuze ko uwo mwiherero ari uw’abatarengeje imyaka 15 ariko ikerekezo bafite aruko bazazamuka bakagera no ku batarengeje imyaka 17 na batarengeje imyaka 13.

Yasobanuye ko muri iki cyumweru izi mpano zizaba zirikumwe n’abatoza anagaruka ku bya ‘software’ bazatangira gukoresha mu mwaka utaha.

Ati: "Muri icyo Cyumweru bazakoramo imyitozo barikumwe n’abatoza,ubu dufite na ‘software’ twamaze gukora izajya iba ifite n’Amakuru yabo. Guhera mu kwezi kwa mbere tuzaba dufite abo bana bose,amakuru yabo."

Yavuze ko uyu mwiherero uzajya ukorwa muri buri kiruhuko ndetse bakazajya bakorera aba bana n’ibindi bitandukanye birimo kubaganiriza ku mateka y’igihugu no kubashyira abanyabigwi b’umupira w’amaguru bakabaganiriza.

Nelly Mukazayire yavuze uko bagiye gushyiraho umwiherero w’Impano z’abakiri bato mu biruhuko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa