skol

Ikibuga cya Golf cya Kigali gisurwa n’abarenga 100 ku munsi

Yanditswe: Tuesday 19, Aug 2025

featured-image

U Rwanda rurakataje mu kwimakaza ubundi bwoko bushya bw’ubukerarugendo bushingiye ku mikino, bwiyongera ku busanzwe bumenyerewe bushingiye ku nyamaswa, ibyiza bitatswe u Rwanda, umuco n’ibindi.

Mu rwego rwo gukomeza muri uwo mujyo, kuri ubu igihugu kiri kwimakaza ibijyanye n’ubukerarugendo bushingiye kuri Golf, ibizwi nka ’Golf Tourism’.

Iki cyerekezo nicyo cyatumye hafatwa umwanzuro wo kuvugurura no kwagura Ikibuga cya Golf cya Kigali (Kigali Golf Resort & Villas) giherereye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kacyiru.

Iki kibuga cyaraguwe mu buryo bugaragarira amaso kuko cyavuye ku myobo icyenda cyari gifite kigera kuri 18. Cyavuye kandi ku buso bwa hegitari 18 cyari gifite mbere, bugera kuri hegitari 52.

Mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga, Leta y’u Rwanda yashoye miliyari 17,7 Frw, zikubiyemo kubaka ikibuga ubwacyo, kugura imashini zo kucyitaho, kubaka inzu zizakenerwa ku kibuga (shelter houses) n’ibindi bikorwa byo gutunganya iruhande rwacyo, kugira ngo ikibuga kijye ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma yo kuzura kw’ikibuga hakurikiyeho inzu igezweho yakirirwamo abakina Golf iri ku rwego rwo hejuru. Ifite ibikoresho byose bikenewe ku mukinnyi wa Golf, harimo imyambaro, inkoni, ibikapu, ikagira ahakorerwa indi myitozo ngororamubiri (Gym), aho gufatira amafunguro, pisine n’ibindi.

Ibi bikorwaremezo byombi bifitiye akamaro ubukerarugendo bushingiye kuri Golf, dore ko ababisura bamaze kwiyongera, bakaba bageze hagati ya 100 na 160 buri munsi.

Muri aba harimo abishyura miliyoni 4 Frw z’ubunyamuryango ku mwaka, n’abandi bishyura ari hagati y’ibihumbi 90 Frw n’ibihumbi 120 Frw ku munsi.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Golf mu Rwanda (RGU), buvuga ko umubare w’abakinnyi bitabira umukino wa Golf mu Rwanda, wavuye ku 130 ugera kuri 700 mu myaka itatu gusa.

Ibi bikorwaremezo byatwaye asaga miliyoni 42$, harimo miliyoni 25$ zagiye kuri iyi nzu, bituma ijya ku rwego rwo kwakira ibikorwa byose bigendanye n’umukino wa Golf.

Ikigo cya Rwanda Ultimate Golf Course (RUGC) gicunga kikanashyira mu bikorwa uyu mushinga, kigaragaza ko mu myaka ishize gitangiye gukora, kiri kubyazwa umusaruro.

Ibi bishimangirwa na Gasore Zilimabagabo Gaston ukiyobora by’agateganyo waganiriye na RBA, avuga ko amarushanwa mpuzamahanga yatangiye kuba menshi.

Ati “Vuba tuzakira irushanwa rya Sunshine Tour risanzwe ribera muri Afurika y’Epfo; mu Karere duhereyemo hari abavuye Tanzania na Kenya bishyize hamwe baza gukinira hano; tukagira n’abanyamahanga baza gukinira hano kuko ni hafi.”

Nubwo bimeze bityo, RUGC ivuga ko kugaruza amafaranga agera kuri miliyoni 140$ azashorwa muri iyi mishinga harimo no kubaka hoteli n’amacumbi yo ku rwego rwo hejuru, bizafata igihe kirekire.

Abakina Golf kuri Kigali Golf Resorts & Villas biyongera umunsi ku munsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa