Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 20 yerekeje muri Nigeria
Yanditswe: Wednesday 24, Sep 2025
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 20 yerekeje muri Nigeria gukina umukino wo kwishyura mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, ni bwo abakinnyi, abatoza n’abandi baherekeje Ikipe y’u Rwanda y’Abangavu bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.
Ni urugendo bakora berekeza mu murwa mukuru w’icyo gihugu wa Lagos, bakaza kuhava berekeza mu mujyi wa Ibadan, ari na ho bazacumbika bakanahakinira uyu mukino.
Mbere y’uko bahaguruka mu Rwanda, babanje kuganirizwa na Komiseri wa FERWAFA ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore, Nikita Gicanda, ababwira ko bakwiriye gushirika ubwoba bakitwara neza muri uyu mukino ukomeye.
Uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, u Rwanda rusabwa kuwutsinda kuko ubanza wabereye i Kigali kuri Kigali Pelé Stadium, warangiye Nigeria irutsinze 1-0.
Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 20 yatangiye urugendo rujya muri Nigeria
Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 20 yatsinzwe umukino ubanza na Nigeria
Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 20 biteguye guhangana na Nigeria

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *