skol

Ikipe y’Igihugu yitegura Igikombe cya Afurika igiye kwipima n’iya Misiri

Yanditswe: Tuesday 08, Jul 2025

featured-image

kipe y’Igihugu ya Basketball y’Abagore izakina imikino ibiri ya gicuti n’iya Misiri, mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire guhera tariki ya 25 Nyakanga kugeza ku ya 3 Kanama 2025.

Biteganyijwe ko iyi kipe izerekeza i Abidjan ku wa Kane, tariki ya 10 Nyakanga 2025, aho izakinira iyi mikino n’Ikipe y’Igihugu ya Misiri, tariki ya 12 na 14 Nyakanga.

Kugeza ubu, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Cheikh Sarr afite ikipe yose uretse Murekatete Bella na Keisha Hampton bataragera mu mwiherero.

Ni mu gihe abawukomeje ari Tetero Odile, Irakoze Ange Nelly, Mwizerwa Faustine, Micomyiza Rosine Cisse, Butera Hope na Byukusenge Gloriose ba REG WBBC.

Uwizeye Assouma na Uwimpuhwe Violette ba APR WBBC, Karinganire Gahozo Kellia wa Azomco WBBC, Ishimwe Rebecca wa The Hoops, Destiney Philoxy, Vanessa Prissy Camara na Ineza Sifa Grand Canyon Antelopes yo muri Amerika.

Muri iri rushanwa, u Rwanda ruri mu itsinda rya mbere hamwe na Nigeria ifite igikombe giheruka ndetse na Mozambique.

Mu Gikombe cya Afurika giheruka cyabereye i Kigali mu 2023, u Rwanda rwasoje ku mwanya wa kane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa