skol
fortebet

Ikipe ya Etincelles FC nayo yabonye umufatanyabikorwa mushya [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 26, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu,yamaze gusinya amasezerano y’imikoranire na kampani ya Canal+ icuruza amashusho.
Aya masezerano y’izi mpande zombi azamara umwaka akubiyemo ko canal+ igiye kujya ihemba iyo kipe y’akarere mu gihe kingana n’umwaka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere,Ruhamyambuga OlivieR uyoboye Akarere ka Rubavu ati"ikipe yacu imaze gusinya amasezerano na canal+.Biradushimishije kuko biragaragara ko ikipe itangiye kuzamuka kandi ifite abafana benshi cyane.
Ni (...)

Ni iya kabiri kuri Rayon Sports mu gukundwa n’abaturage.Nitwe nk’akarere twayifashaga kandi n’ubundi mu biganiro dufite tuzayifasha cyane kurushaho."

Ndagijimana Enock,Umuyobozi wa Etincelles FC nawe yagize ati" turishimye cyane ku bw’aya masezerano tugiranye na canal bizadufasha cyane.Nizindi mbaraga tubonye.

Tumubajije ibijyanye n’umubare w’amafaranga yavuze ko ari ibanga. Ati ibyo byo n’ibanga gutangaza umubare ariko amasezerano arashimishije.

Umuyobozi wa Canal+ Sophie Tchatchoua yijeje iyi kipe ko aya masezerano ashobora kwiyongera mu gihe byaba bigenze neza.

Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa