skol
fortebet

Ikipe yo mu Misiri irashaka kugura Dani Alves no kuvugana na Lionel Messi

Yanditswe: Sunday 04, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe izamutse vuba mu Misiri yitwa Pharco FC,iratangaza ko yifuza gusinyisha umwe mu ba myugariro bakoze akazi gakomeye mu mupira w’amaguru Dani Alves usigaye akina muri Sao Paulo muri Brazil ndetse ngo iyi kipe hari imishinga ishaka gukorana na Messi.

Sponsored Ad

Bwana Shreen Helmy,nyiri ikipe ya Pharco FC yavuze ko ashaka kuzana Dani Alves mu ikipe ndetse ngo ashaka gukorana na Lionel Messi mu mishinga y’ubugiraneza.

Pharco FC yazamutse mu makipe 16 bari bahatanye ndetse kuri ubu irashaka gukomera ariyo mpamvu ishaka kugura uyu myugariro ukomeye w’umunya Brazil.

Alves yifuzaga gukinira ikipe yakuriyemo ya Sao Paulo, abigeraho muri 2019,ariyo mpamvu Helmy yavuze ko kuva uyu mukinnyi yarageze ku nzozi ze bishobora gutuma abona uyu mukinnyi.

Helmy yagize ati “Ndi gushaka uko nazana Dani Alves mukuye muri Sao Paulo kuko twakungukira ku bunararibonye bwe.Nahuye na Dani Alves ambwira ko gukinira Sao Paulo byari inzozi ze kuva afite imyaka 8.Ndashaka kumuzana muri Egyptian Premier League."

Helmy yavuze ko yifuza gukorana na Lionel Messi ariko atari ukumugura nubwo nta kipe afite ahubwo ashaka ko bakorana mu kurwanya Hepatite C.

Messi yasuye Misiri ndetse ngo yemeza ko iki gihugu aricyo cya mbere ku isi mu kurwanya Hepatite C.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa