skol

Imbamutima za rutahizamu Ndikumana waririmbwe n’Aba-Rayons

Yanditswe: Tuesday 02, Sep 2025

featured-image

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports, Ndikumana Asman, yishimiye cyane uko yakiriwe n’abafana ba Gikundiro nyuma yo gutsinda ibitego bibiri mu mukino we wa mbere.

Uyu mukinnyi yigaragarije mu mukino wa gicuti mpuzamahanga, Rayon Sports yanyagiye Vipers SC ibitego 4-1, mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 1 Nzeri 2025.

Uyu rutahizamu uheruka gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Murera, yinjiye mu kibuga asimbuye Habimana Yves ku munota wa 56. Nyuma y’iminota ine gusa yahise afungura amazamu ku gitego yatsinze coup franc.

Yaje gutsinda ikindi ku munota wa 77 bityo yishimirwa cyane n’abafana ba Rayon Sports bamuririmbye ndetse bamuhundagazaho amafaranga nyuma y’umukino.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Ndikumana yishimiye gutangira neza muri Murera ndetse n’uko abafana bamwakiriye muri rusange.

Yagize ati “Nishimiye cyane gutsinda ibitego bibiri mu mukino wanjye wa mbere, bimpa imbaraga zo gukora cyane. Ndi Umurundi nakinaga mu Cyiciro cya Mbere muri Libya, ubu maze iminsi itanu mu Rwanda.”

“Bankunze (abafana) kandi ndabasaba kubikomeza. Ibintu byose ni igitutu yaba mu mukino n’imyitozo uba usabwa gutsinda ibitego byinshi. Abafana ba Rayon banyakiriye neza bampaye buri kimwe nashakaga. Nanjye nzakora cyane.”

Ndikumana yakomeje agaragaza intego ze muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Ati “Intego ni ukugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup no gutwara ibikombe byinshi. Ntabwo nzi ahazaza ariko tuzakora cyane. Ndasaba abafana kwihangana no kudushyigikira mu gihe umukino utagenze uko bifuza.”

Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa Gatanu, ikina na Al Merrikh SC yo muri Sudani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa