skol
fortebet

Imikino itandukanye irimo na shampiyona y’u Rwanda yahagaritswe iminsi 30

Yanditswe: Friday 31, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kubera kwiyongera gukabije k’ubwandu bw’icyorezo cya Covid-1 mu Rwanda, Shampiyona y’Umupira w’Amaguru n’andi marushanwa ategurwa n’ingaga za siporo byahagaritswe mu gihe cy’iminsi 30.
Mu itangazo Minisiteri ya Siporo yashyize hanze rigaragaza ambawiriza mashya agomba kubahirizwa guhera tariki ya 1 Mutarama 2022 akazamara iminsi 30, yavuze ko aya mabwiriza yafashwe bitewe n’ubwandu burimo gukomeza kwiyongera mu gihugu.
MINISPORTS yavuze ko siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu (...)

Sponsored Ad

Kubera kwiyongera gukabije k’ubwandu bw’icyorezo cya Covid-1 mu Rwanda, Shampiyona y’Umupira w’Amaguru n’andi marushanwa ategurwa n’ingaga za siporo byahagaritswe mu gihe cy’iminsi 30.

Mu itangazo Minisiteri ya Siporo yashyize hanze rigaragaza ambawiriza mashya agomba kubahirizwa guhera tariki ya 1 Mutarama 2022 akazamara iminsi 30, yavuze ko aya mabwiriza yafashwe bitewe n’ubwandu burimo gukomeza kwiyongera mu gihugu.

MINISPORTS yavuze ko siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye zizakomeza.

Imyitozo y’amakipe ndetse n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo byo byasubitswe, gusa amakipe y’igihugu n’andi makipe (clubs) ari mu mwiherero yitegura imikino mpuzamahanga yemerewe gukora imyitozo ariko ikaba igomba kubera mu muhezo.

Aya mabwiriza avuga ko amakipe yemerewe gukomeza gukina abayagize bose bagomba kuba barakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye (uretse abari munsi y’imyaka 18) kandi bakerekana ko bipimishije COVID-19 mu gihe cy’amasaha 24 mbere yo kwitabira imyitozo cyangwa amarushanwa.

Nta muntu n’umwe wemerewe kwinjira ahabera imyitozo cyangwa umukino keretse abakinnyi, abatoza, abayobora imikino n’abayahagarariye. Ahabera imyitozo n’amarushanwa hagomba gushyirwaho ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ibikorwa by’imyitozo n’imikino y’amatsinda atarabigize umwuga ndetse n’ibikorwa by’imyitozo yigisha abakiri bato ntibyemewe kugeza igihe hazatangarizwa andi mabwiriza.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere isubitswe igeze ku munsi wa 11 aho Kiyovu Sports ari yo yari iyoboye urutonde n’amanota 24, APR FC 23 AS Kigali ifite 20.

Muri Volleyball, hari hamaze gukinwa ibyiciro bibiri by’irushanwa ryateguwe na Forzzabet, ibindi bitatu byari kuzakinwa muri Mutarama 2022.

Ibikorwa by’imikino byahagaritswe mu gihe hari amakipe menshi yavugwagamo ubwandu bwa Covid-19 arimo Kiyovu Sports, APR FC, AS Kigali, Rayon Sports, Gasogi United, Police FC, REG VC n’andi.

Abakinnyi 26 bahamagawe mu Mavubi azakina imikino ibiri ya gicuti na Guinée bazitabira umwiherero ku wa Gatanu aho bazapimwa Covid-19 mbere yo kwitegura imikino yombi izaba tariki ya 3 n’iya 6 Mutarama 2022 kuri Stade Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa