Imikino y’Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024), igeze muri ¼ aho ibihugu byose byakiriye byakatishije itike.
Kuwa Kabiri tariki 19 Kanama 2025 ni bwo hakinwaga imikino ya nyuma y’amatsinda muri CHAN 2024 aho yasojwe n’iyo mu itsinda D. Ikipe y’igihugu ya Sudani yanganyije na Senagal 0-0 naho Nigeria itsinda Congo 2-0. Hahise hamenyekana amakipe yose yerekeje muri ¼ aho mu itsinda A hazamutse Kenya na Morocco, mu itsinda B hakazamuka Tanzania na Madagascar, mu itsinda C hakazamuka Uganda na Algeria naho mu ittsinda D hakazamuka Sudan na Senegal.
Ni ubwa mbere imikino ya CHAN yari ibereye mu bihugu bitatu ariko byose byazamutse ari byo biyoboye amatsinda. Muri ¼ ikipe y’igihugu ya Kenya izahura na Madagascar ku wa Gatanu saa kumi Nimwe kuri Moi International Sports Centre naho Tanzania ikine na Morocco saa Mbili kuri Benjamin Mkapa.
Ku wa Gatandatu ikipe y’igihugu ya Sudan izakina na Algeria saa kumi n’imwe kuri Amaan Stadium naho saa Mbili Uganda ikine na Senegal kuri Mandela National Stadium i Kampala. Imikino y’amatsinda ya CHAN 2024 isize Thabiso Kutumela ukinira Afurika y’Epfo ariwe uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi aho afite 3,anganya na Allan
Okello wa Uganda ndetse na Omar Lamlioui wa Morocco.
Uko amakipe azahura muri 1/4

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *