Imirambo y’ abantu 71 baherutse kugwa mu mpanuka y’ indege yagejejwe muri Brezil
Yanditswe: Saturday 03, Dec 2016
Imirambo y’abakinnyi bo muri Bresil baguye mu mpanuka y’indege yabereye muri Colombia yagejejwe mu gihugu cya Brezil aho igiye gushyingurwa mu cyubahiro.
Abantu 71 nibo baguye muri iyo mpanuka yahekuye ikipe y’umupira w’amaguru ya Chapecoense yo muri Bresil.
Abantu barenga 100 000 byitezwe ko baza kwitabira umuhango wo kubibuka uza kubera ku sitade ya Chapecoense mu mujyi wa Chapeco.
Abantu batandatu bonyine nibo barokotse iyo mpanuka yabereye hafi y’umujyi wa Medellin muri Colombia aho iyo (...)
Imirambo y’abakinnyi bo muri Bresil baguye mu mpanuka y’indege yabereye muri Colombia yagejejwe mu gihugu cya Brezil aho igiye gushyingurwa mu cyubahiro.
Abantu 71 nibo baguye muri iyo mpanuka yahekuye ikipe y’umupira w’amaguru ya Chapecoense yo muri Bresil.
Abantu barenga 100 000 byitezwe ko baza kwitabira umuhango wo kubibuka uza kubera ku sitade ya Chapecoense mu mujyi wa Chapeco.
Abantu batandatu bonyine nibo barokotse iyo mpanuka yabereye hafi y’umujyi wa Medellin muri Colombia aho iyo kipe yagombaga gukinira umukino wa nyuma mu irushanwa ryo muri ako karere.
Iperereza ku cyateye iyi mpanuka rirakomeje gusa irimaze gukorwa ryagaragaraje ko iyi mpanuka yatewe n’ uko iyi ndege yabuze amavuta iri mu kirere bigatuma ibura umuriro.
Iyo mpanuka yahitanye abakinnyi hafi ya bose ba Chapecoense n’abanyamakuru 20 bari babaherekeje.
Perezida wa Bresil, Michel Temer, yari mu banyacyubahiro bari ku kibuga cy’indege igihe imirambo yahageraga. Ntabyo byitezwe ko aza kwitabira umuhango uza kubera kuri sitade ya Chapecoense kubera impungenge ko hashobora kuba imyigaragambyo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *