skol
fortebet

Nyarugenge:Imodoka zisaga 16 zirimo iya Sugira Ernest zahiriye mu igaraje zirakongoka

Yanditswe: Wednesday 17, Feb 2021

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi na Rayon Sports FC, Sugira Ernest we n’abandi bantu 15 bari bagiye gukoresha imodoka mu igaraje ry’ahazwi nko kwa Mutwe mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge bari mu gahinda ko kubura imodoka zabo zafashwe n’inkongi y’umuriro.

Sponsored Ad

Ahagana mu masaha ya saa cyenda zo kuri uyu wa Gatatu,nibwo hamenyekanye amakuru ko igarage ryitwa Pure Pro ryafashwe n’inkongi y’umuriro mu buryo butunguranye, hahiramo ibikoresho byinshi birimo imodoka zitandukanye.

Nyiri iryo garaje yatangaje ko hahiriyemo imodoka 16 zari zaje mu igaraje harimo niya rutahizamu Sugira ernest ukinira ikipe yigihugu yumupira w’amaguru AMAVUBI

Yanavuze ko icyateye iyo nkongi y’umuriro ari insinga z’amashanyarazi.

Sugira yabwiye FunClub yavuze ko n’ubwo imodoka ye itari ihenze ariko gushya kwayo byamwiciye imibare.

Ati "Ni ibyago nagize nk’abandi bose bari bazanye imodoka hano ariko tugomba kwihangana nta kundi. Imodoka yanjye iri mu bwoko bwa Colora Altis nayiguze miliyoni 7’ z’u Rwanda."

"Ntabwo ari imodoka ihenze, ariko urabyumva nawe gutakaza imodoka ni akababaro gakomeye kuko biba bigushyize mu yindi mibare utateganyije."

Yakomeje avuga ko agiye gutegereza icyo ubwishingizi buzamubwira, kuko kampanyi z’ubwishingizi zishyura bitewe n’icyatewe n’impanuka kandi nanone bijyanye n’ibikubiye mu masezerano mwagiranye.

Sugira wari kumwe n’Amavubi muri CHAN 2020 iheruka kurangira muri Cameroon itwawe na Maroc,yavuze ko ntawe yashinja iyi nkongi ndetse ko ibi yabifashe nk’ibyago bisanzwe.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa