skol

Impamvu Adel Amrouche yasezerewe mu Amavubi

Yanditswe: Wednesday 14, Jan 2026

featured-image

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemeje ko ryirukanye Adel Amrouche wari umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu, Amavubi kubera kutubaha ibikubiye mu masezerano yari afitanye n’iri Shyirahamwe.

FERWAFA yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryakozwe, bagasanga uyu mutoza atarubahirije ibikubiye mu masezerano ye y’akazi.

Bakomeje bavuga ko mu busesenguzi bwimbitse bakoze, basanze Amrouche atarubahirije amasezerano y’akazi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 17.2 y’amasezerano y’umurimo.

Mu Itangazo FERWAFA yageneye abakunzi ba ruhago mu Rwanda, yakomeje ivuga ko uyu munya-Algérie yahawe umwanya uhagije wo gukemura ibi bibazo mbere y’uko hafatwa undi mwanzuro ariko uyu mutoza ntiyabikora.

Adel yari yatangiye akazi muri Werurwe 2025 nyuma yo gusinya amasezerano y’akazi angana n’imyaka ibiri aho yari yungirijwe na Nshimiyimana Eric. Bivuze ko yari amaze amezi 10 gusa mu nshingano zo gutoza Amavubi.

Kimwe mu bivugwa cyatumye hafatwa uyu mwanzuro, harimo ko uyu mutoza yajyaga afata ingendo zerekeza i Burayi kandi nta ruhushya rw’akazi yahawe. Mu minsi ishize, aherutse kujya ku Mugabane w’i Burayi gusura abakinnyi b’Abanyarwanda bahakina ariko bitazwi n’abakoresha be.

Ibi byose, byiyongera ku musaruro nkene w’uyu munya-Algérie. Mu mikino itandatu yakinnye mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, yatsinzemo umwe, atsindwa ine mu gihe yanganyijemo umwe.

Adel wari wasimbuye Umudage, Frank Torsten Spittler utarongerewe amasezerano, yirukanywe mu gihe Ikipe y’Igihugu izakina imikino ya gicuti ya FIFA Series izabera i Kigali muri Werurwe mu gihe amatsinda yo gushaka itike ya CAN 2027, agakurikiraho nyuma muri uyu mwaka.

Adel Amrouche ntakiri umutoza w’Amavubi

Itangazo rya FERWAFA ryemeza ko Amrouche atakiri umutoza w’Amavubi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa