skol
fortebet

Impinduka ku ngengabihe ya shampiyona y’ u Rwanda

Yanditswe: Monday 26, Dec 2016

Sponsored Ad

Shampiyona y’ikiciro cya mbere hano Rwanda, umunsi wayo wa 11, wari uteganyijwe ko uzakinwa tariki ya 30 na 31 Ukuboza 2016, gusa ubu hakaba hamaze kubamo impinduka imikino yari kuzakinwa tariki ya 31 yimuriwe tariki ya 30 uretse umukino wa APR na Espoir uzakinwa tariki ya 29, mu rwego rwo gufasha abakinnyi n’abayobozi b’amakipe bifuza gusangira umwaka mushya n’imiryango yabo.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda mu rwego gufasha aya makipe kwishimana n’imiryango yabo batangirana (...)

Sponsored Ad

Shampiyona y’ikiciro cya mbere hano Rwanda, umunsi wayo wa 11, wari uteganyijwe ko uzakinwa tariki ya 30 na 31 Ukuboza 2016, gusa ubu hakaba hamaze kubamo impinduka imikino yari kuzakinwa tariki ya 31 yimuriwe tariki ya 30 uretse umukino wa APR na Espoir uzakinwa tariki ya 29, mu rwego rwo gufasha abakinnyi n’abayobozi b’amakipe bifuza gusangira umwaka mushya n’imiryango yabo.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda mu rwego gufasha aya makipe kwishimana n’imiryango yabo batangirana umwaka, bamaze kumenyesha amakipe yari kuzakina tariki ya 31 Ukuboza ko agomba gukina tariki ya 29, ibi byatewe n’uko hari abafiteimiryango mu ntara bityo ko kumara gukina umukino wa tariki 31 bakerekeza mu ntara byaba bigoranye cyane.

Iki kikaba cyari icyifuzo cy’abayobozi b’abayobozi b’amakipe kipe na FERWAFA, yateranye tariki ya 22 Ukuboza 2016, nk’uko bigaragara ku myanzuro y’i hi nama aho byemejwe ko amakipe yose yagombaga gukina imikino yayo y’u munsi wa 11 tariki ya 31 bayimuririye tariki 30, gusa n’ubwo butagaragara ku myanzuro you nama, umukino wa APR FC na Espoir wo uzakinwa tariki ya 29.

Imwe mu mikino yimuwe harimo uwo Espoir izakiramo APR FC, uwo Kirehe izakiramo Rayon Sports, uwa Police na Kiyovu ndetse n’uwa Musanze na Bugesera.

Dore imikino yose y’umunsi wa 11

Kuwa kane tariki ya 29

Espoir vs APR FC

Kuwa gatanu tariki 30
Mukura vs Amagaju
Sunrise vs Gicumbi
As Kigali vs Etincelles
Marines vs Pepiniere
Kirehe vs Rayon Sports
Police vs Kiyovu
Musanze vs Bugesera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa