skol
fortebet

Impuguke mu mupira w’ amaguru zemeza ko Ronaldo Gifaru ari we mukinnyi mwiza isi yagize

Yanditswe: Monday 19, Dec 2016

Sponsored Ad

Bamwe bamubonye arimo asaza, ntibabashije kuryoherwa n’imikinire mu gihe cye, babona amashusho y’igihe cye akina ariko ntahabwa agaciro nka Cristiano Ronaldo ndetse na Lionel Messi. Abenshi bakurikiranira umupira w’ amaguru umunsi ku munsi ndetse n’abakinanye na Ronaldo Luis Nazario de Lima,’ Ronaldo Il Fenomeno’ benshi bazi nka Ronaldo Gifaru, barahamya ko uyu munya Brazil ari we mukinnyi mwiza w’umupira w’amaguru isi yagize
Aba ni bamwe mu bakanyujijeho ndetse n’abagikina umupira w’amaguru (...)

Sponsored Ad

Bamwe bamubonye arimo asaza, ntibabashije kuryoherwa n’imikinire mu gihe cye, babona amashusho y’igihe cye akina ariko ntahabwa agaciro nka Cristiano Ronaldo ndetse na Lionel Messi. Abenshi bakurikiranira umupira w’ amaguru umunsi ku munsi ndetse n’abakinanye na Ronaldo Luis Nazario de Lima,’ Ronaldo Il Fenomeno’ benshi bazi nka Ronaldo Gifaru, barahamya ko uyu munya Brazil ari we mukinnyi mwiza w’umupira w’amaguru isi yagize

Aba ni bamwe mu bakanyujijeho ndetse n’abagikina umupira w’amaguru bahamya ko Ronaldo ari we mukinnyi mwiza wabayeho.

9.Pele

Uyu munya Brazil wasoreje umupira we mu ikipe ya New York Cosmos mu mwaka wa 1977, abajijwe kuri mwene wabo Ronaldo Luis Nazario de Lima, yagize ati:“Yagiye mu Buholandi, Espagne ndetse no mu butaliyani, akomeza kugaragaza umupira wa Brazil muri ibyo bihugu byose. Kandi yanakoreye byinshi igihugu cya Brazil, abaturage ba Brazil bakwiye kumushima ku byo yakoze mu mupira w’amaguru wacu.”

8.Lionel Messi

Uyu mukinnyi w’ umuhanga mu ikipe ya FC Barcelona na Argentine na we yagize icyo avuga kuri iki gihangange muri ruhago.

Yagize ati:“Ronaldo yari intwari yanjye. Yari rutahizamu ntigeze mbona ahandi. Yari afite umuvuduko ntari nabonana undi wese, yashoboraga kuba yaterera umupira aho ari hose kandi akaba yatsinda igitego.”

7.Karim Benzema

Uyu mufaransa kuri ubu ukinira ikipe ya Real Madrid yagize icyo atangaza kuri Ronaldo nk’umuntu wamubonaga akiri umwana.

Yagize ati:“Igihe nari umwana Ronaldo imikinire ye yankoze ku mutima. Kuri njye niwe rutahizamu ndetse n’umukinnyi w’ibihe byose.”

6.Sergio Kun Aguero

Rutahizamu w’ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza ukomoka muri Argentine dore ibyo yavuze ko Ronaldo yari afite imbaraga n’uburyo ngo yatsindagamo ibitego byari bitangaje kuko ngo yari rutahizamu wakoraga ku mupira rimwe ubwa kabiri ukizera ko ari igitego.

5.Kaka

Uyu na we ni umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Brazil kimwe na Ronaldo il Fenomeno nawe yemeje ko Ronaldo yari umukinnyi udasanzwe ndetse n’ibyo bikaba bitarigeze bikorwa n’undi.

Yagize ati“Ni umukinnyi mwiza, nagize amahirwe yo gukinana nawe, nabonye Fenomeno akora ibintu bitegeze bikorwa n’undi.”

4.Zlatan Ibramovic

Uyu munya Sweden ukinira ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa yagize ati:"Nashyize ifoto ya Ronaldo mu cyumba cyane . Ronaldo yari umugabo. Sinzibagirwa uburyo yakinaga kandi akanatsinda ibitego mu gikombe cy’isi. Yari umukinnyi mwiza impande zose, yari umuntu nifuzaga kuba, Ronaldo yari icyitegererezo cyanjye nigiye ibikorwa bye kuri interineti kandi ngerageza gutera ikirenge mu cye."

3.Rivaldo

Uyu nawe ni umunya Brazil wamenyekanye cyane mu mupira w’amagauru kandi wanakinanye na Ronaldo. Amuvugaho yagize ati“nta kintu cyanshimishaga nko gukina iruhande rwa Ronaldo. Yari azi uburyo nkina ndetse naho agomba kumpa umupira. Byari byoroshye cyane gukinana na we kuko n’iyo nafataga umupira yabaga yamenye kare icyo ndibuwukoreshe.”

2.Ronaldinho

Uyu nawe ni umunya Brazil wamenyekanye cyane mu ikpe ya FC Barcelona, na we yashimishijwe cyane no gukinana na Ronaldo.

Yagize ati“Yari icyitegererezo kuri njye, nashimishijwe no kuba narakinanye kandi nkanatwarana igikombe na we. Ni rutahizamu ntigeze mbona mu buzima bwanjye, gusa ntushobora kumva ko atigeze atwara Champions League.”

1.Thierry Henry

Thierry Henry ni umufaransa wamenyekaniye mu ikipe ya Arsenal na we yagize icyo atangaza kuri Ronaldo.

Yagize ati:“Ronaldo yakoze ibyo ntigeze mbona undi muntu akora. We na Romario ndetse na George Weah babaye ba rutahizamu beza. Nkeka ba myugariro bahuye na bo baguha ubuhamya.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa