Imyiteguro ya BAL 2025: APR BBC yatangiye umwiherero ifite intego yo guhatana ku rwego rwo Hejuru
Yanditswe: Thursday 15, May 2025

Ikipe ya APR Basketball Club igiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rikomeye rya Basketball Africa League (BAL) 2025, yamaze gutangira umwiherero mu rwego rwo kwitegura neza amarushanwa ategerejwe
Ikipe y’ingabo z’igihugu itangiye kwerekana ko ifite ubushake bwo guhatana ku rwego rwo hejuru aho yamaze kugura bamwe mu bakinnyi bashya b’inyenyeri bazayifasha muri uru rugamba.
Bamwe mu bakinnyi APR BBC yatangaje ko yaguze harimo abakinnyi babiri bakina muri NBA G-League aribo Chasson Randle na Obadiah Noel.
Chasson Randle ni umukinnyi w’imyaka 31, wakiniye amakipe menshi muri NBA nka Golden State Warriors, Orlando Magic n’andi. Azwiho kuba afite ubunararibonye bwinshi ndetse akaba ari umuyobozi mwiza mu kibuga.
Obadiah Noel nawe ni umukinnyi ukiri muto ariko uzamuka neza mu kibuga, akaba yarigaragaje cyane muri NBA G-League kubera ubuhanga bwe budasanzwe.
Aba bombi ni ba myugariro (guards) bazafasha APR kugumana umuvuduko wo hejuru mu mikino ndetse no gucunga neza uburyo bw’imyitwarire ya bashinzwe gutera amanota. Sabo gusa kuko APR yanatangaje ko yasinyishije Youssou Ndoye, umukinnyi ukina hagati (center) ukomoka muri Senegal, Ndoye azwi cyane mu Burayi no muri BAL, aho yagiye agaragaza ubuhanga mu gutsinda amanota, kugarira no gukumira imipira iva hejuru (blocks), ni umukinnyi uzatanga imbaraga mu gice cy’inyuma, azagafasha APR kwirinda gutsindwa mu buryo bworoshye n’amakipe yo ku rwego rwo hejuru.
Nubwo aba bakinnyi bakomeye bamaze gutangazwa, ubuyobozi bwa APR bwatangaje ko urutonde rwuzuye rw’abakinnyi bazakina BAL 2025 ruzatangazwa vuba. Abafana n’abakunzi b’ikipe barasabwa gukomeza gukurikirana amakuru kugira ngo bamenye uko ikipe izaba iteye byuzuye.
APR Basketball Club ifite intego yo guhagararira u Rwanda neza muri BAL 2025, bikaba byitezwe ko izahatanira kuzamuka ikagera kuri final y’irushanwa rya BAL, umwiherero utangiye uratanga icyizere ko ikipe iri gutegurwa ku rwego rwo hejuru.
Ishyaka, ubushobozi bw’abakinnyi n’ubunararibonye bw’abatoza bizaba intwaro za APR mu rwego rwo guhangana n’amakipe yo ku rwego rwo hejuru muri Afurika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *