Infantino yijeje ubufasha umusifuzi Garcia uterwa ubwoba bwo kwicwa
Yanditswe: Tuesday 05, Aug 2025
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yatangaje ko agiye gushyigikira umusifuzi w’umugore, Katia Itzel Garcia, ukomeje guterwa ubwoba n’abafana bavuga ko bashobora no kumwica.
Mu cyumweru gishize ni bwo Katia Itzel Garcia ukomoka muri Mexique yasifuye umukino wahuje Monterrey yo muri Mexique na Cincinnati yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu irushanwa rya Leagues Cup.
Ni umukino warangiye Monterrey itsinzwe ibitego 3-2. Igitego cya kabiri nticyavuzweho rumwe kuko uyu musifuzi yifashishije bagenzi be bo kuri VAR, yemeza ko ari cyo nyamara bigaragara ko hashobora kuba habayemo kurarira.
Ibi byatumye kwihangana kuba guke ku bafana ba Monterrey, bajya ku mbuga nkoranyambaga batuka uyu musifuzi ndetse ntibanatinya no kuvuga ko banabishoboye banamwica.
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yifashishije urubuga rwe rwa Instagram agaragaza ko ibyo abafana bari gukorera uyu musifuzi bidakwiriye kandi uru rwego ayoboye ruzanamufasha gukurikirana ababigizemo uruhare.
Ati “Natunguwe kandi mbabazwa no kwibasirwa k’umusifuzi Katia Itzel nyuma y’imyitwarire ye mu mukino wa Leagues Cup wahuje Monterrey na Cincinnati. Nta mwanya uri muri ruhago cyangwa ahandi wagenewe ibitutsi, ivangura n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose.”
“Muri FIFA twifatanyije n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Mexique (FMF) n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Amerika yo Hagati n’iy’Amajyaruguru (CONCACAF), mu gukurikirana abari gukora ibitemewe. Ubufasha bwose tuzabutanga kugira ngo ntibizasubire.”
FMF yatangaje ko igiye gufasha Garcia kugira ngo atange ikirego ku nzego zibishinzwe, zikurikirane abagaragaje ko bazamugirira nabi harimo no kumwica.
Garcia w’imyaka 32 usifura mu Cyiciro cya Mbere muri Mexique, ni umwe mu basifuzi bakomeye, dore ko amaze gusifura andi marushanwa akomeye nka Gold Cup n’Imikino Olempike.
Katia Itzel Garcia asanzwe asifura mu Cyiciro cya Mbere muri Mexique
Katia Itzel Garcia ni umwe mu basifuzi beza muri CONCACAF
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yijeje ubufasha Katia Itzel Garcia uri guterwa ubwoba n’abafana



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *