skol

Inkumi z’i Kigali n’inzoga mu birangaza byugarije abanyamahanga bakina mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 10, Jul 2025

featured-image

Rukundo Abdul Rahman uzwi nka ‘Paplay’ ukinira Rayon Sports, yagaragaje ko abakobwa n’inzoga biri mu bituma urwego rw’abakinnyi b’abanyamahanga bakina mu Rwanda rugabanuka cyane.

Uyu mukinnyi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Akeza Sport y’iwabo mu Burundi.

Abajijwe inama yagira umukinnyi uvuye mu Burundi agiye gukina mu Rwanda, Rukundo yagaragaje ko akwiye kwirinda abakobwa n’inzoga.

Ati "Agomba gutuza kuko mu Rwanda haba ibirangaza byinshi nk’utubyiniro, abakobwa n’inzoga. Iyo ugiye muri ibyo bintu bitatu urwego rwawe ruhita rumanuka cyane.”

Uyu mukinnyi amaze umwaka umwe muri Gikundiro. Yayerekejemo avuye mu Amagaju FC ari umwe mu bakinnyi beza muri Shampiyona.

Abajijwe itandukaniro rye muri ayo makipe yombi, yavuze ko ari igihe cyo gukina.

Ati “Muri Rayon Sports nasanze nkina ku mwanya umwe na Kapiteni Muhire Kevin rero umutoza yakundaga kumukinisha kuko mu 2019 barakoranye cyane ubwo bajyanaga mu matsinda ya CAF Confederations Cup.”

Rukundo yavuze ko yifuza kuzaba umukinnyi mwiza w’umwaka cyangwa uwatsinze ibitego byinshi mu mwaka utaha w’imikino.

Uyu musore kandi yagaragaje ko mu bakinnyi benshi b’Abarundi banyuze mu Rwanda, abakunda kugarukwaho cyane n’abafana ari Amis Cedric, Kwizera Pierrot na Hussein Tshabalala.

Rukundo yagaragaje abakobwa, inzoga n’utubyiniro mu bimanura urwego rw’abakinnyi

Rukundo Paplay yavuze ko yifuza kuzaba umukinnyi w’umwaka cyangwa uwatsinze ibitego byinshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa