skol
fortebet

Intamabara y’amagambo hagati y’umutoza Okoko na Masudi Djuma

Yanditswe: Saturday 17, Dec 2016

Sponsored Ad

Okoko Godefroid umutoza wa Mukura VS na Musudi Djuma wa Rayon Sports, bombi ni Abarundi batoza amakipe ya hano mu Rwanda. Nyuma y’umukino waranzwe n’imvururu hagaragaye igisa no guterana amagambo ku mpande zombi, aho Masudi yashinjaga Mukura ko ikunda guteza imvururu n’imirwano iyo yakinnye na Rayon Sports, Okoko we akaba yavuze ko Masudi yatangaje ari ubwana bubimugira.
Nyuma y’umukino wahuje aya makipe waranzwe ahanini n’imvururu n’ amakimbirane bishingiye ku gukekana amarozi, Masudi (...)

Sponsored Ad

Okoko Godefroid umutoza wa Mukura VS na Musudi Djuma wa Rayon Sports, bombi ni Abarundi batoza amakipe ya hano mu Rwanda. Nyuma y’umukino waranzwe n’imvururu hagaragaye igisa no guterana amagambo ku mpande zombi, aho Masudi yashinjaga Mukura ko ikunda guteza imvururu n’imirwano iyo yakinnye na Rayon Sports, Okoko we akaba yavuze ko Masudi yatangaje ari ubwana bubimugira.

Nyuma y’umukino wahuje aya makipe waranzwe ahanini n’imvururu n’ amakimbirane bishingiye ku gukekana amarozi, Masudi yatangarije itangazamakuru ko ibi bintu Mukura ikunda kubikora iyo yahuye Rayon Sports, bashaka ibintu byo kurwana n’ibindi bituma abakinnyi bashyuha mu mutwe, usanga babihinduye intambara.

Yagize ati"usanga iyo bakinnye na Rayon Sports ibintu babikomeje cyane kandi byoroshye, umupira n’ubworoherane si ntambantara, ntago uje kurwana no guterana imigeri kuko uwo si umupira."

umutoza wa Mukura abajijwe icyo yavuga kuri ibyo Masudi yaramaze kuvuga, yatangarije itangazamakuru ko ibyo ari by’umwana kuko amanota 3 y’indi kipe angana n’aya Mukura.

Yagize ati"ndashaka kubabwira ko biriya avuga ari ibintu by’ubwana, amanota atatu ya Rayon Sports ntago angana n’amanota 3 ya Etincelles? Ni biza ko umuntu yamvuga imvugo nziza ntabyo kwishyira hejuru, imvuvuru nyine, abana baje bashaka gutsinda, na rayon ishaka gutsinda, nta numwe washakaga gutakaza, izo mvururu zatewe n’ihangana ubu nanjye ntashye mbabaye."

Aya magambo y’aba batoza, ahanini yaturutse ku kuba akenshi umukino wahuje aya makipe cyane cyane uwabereye hariya mu magepfo utajya upfa kurangira nta mvururu zivutse, dore ko uwaherukaga kubahuza, havuye imirwano yanakubitiwemo abasifuzi bituma na bamwe mu bakinnyi ba Mukura bahanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa