Intambara y’amagambo hagati y’abanyamakuru Jean Luc na Lorenzo
Yanditswe: Saturday 14, Feb 2026
Nta kiruhuko cyo guterana amagambo hagati ya bamwe mu banyamakuru ba siporo mu Rwanda, aho kuri ubu abagezweho ari Imfurayacu Jean Luc wa B&B FM Kigali na Musangamfura Christian ‘Lorenzo’ wa SK FM.
Guterana amagambo kw’aba banyamakuru bombi kwabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Gashyantare, nyuma y’itangazo ryashyizwe hanze na Rayon Sports yihangangiriza Umunyamakuru wa Radio Rwanda, Rugaju Reagan kubera ibyo yatangaje ku gutandukana kwayo n’umukinnyi Serumogo Ali.
Rayon Sports yashyize iri tangazo ku mbuga nkoranyambaga zayo Saa 12:13, nyuma y’iminota ibiri [Saa 12:15], Umunyamakuru wa B&B FM, Imfurayacu Jean Luc, arivugaho ahatangirwa ibitekerezo, akoresha ifoto y’ubutumwa [post] bw’Umunyamakuru wa SK FM, Musangamfura Christian ‘Lorenzo’, bwo bwari bumaze iminota ine bugiye ku rubuga rwa X aho yari yasangije abamukurikira iri tangazo.
Imfurayacu yongeyeho amagambo agira ati “Ishyuke [Congratulations] Lorenzo. Komerezaho rwose aho Ngabo Roben yari agejeje. Nshimye ko munamushimiye ku kazi keza yakoze uriya musore.”
Ubu butumwa ntibwakiriwe neza na Lorenzo wari mu kiganiro Urukiko rw’Ikirenga kuri SK FM, ashimangira ko ibyo Imfurayacu yakoze ari ukugaragaza ko ari we wasimbuye Ngabo Roben nk’uko byari bimaze iminsi bivugwa kuva mu mpera z’icyumweru gishize.
Ati “Ari kunshimira se nk’umuntu ufite aka kazi? Ni iby’iki? Jean Luc ko ari umuntu nubaha […]”
Mbere yo kuvuga ibyo, Lorenzo yabanje kugira ati “Twitter yanjye yinjiriwe di! Igiyeho ubutumwa ntashyizeho ariko ndabusibye. Narimbonye ko hagiyeho iri tangazo rya Rayon Sports turi gushaka kumenya niba ari ukuri kandi ntarishyizeho. Ndarishyiraho ari uko Rayon Sports… Ntabwo byaba ari ukuri bitarajya ku mbuga z’ikipe.”
Aya magambo yavugwaga mu gihe mu minota itanu yari yabanje, Lorenzo yagize ati “Rayon Sports irekuye imiriro y’amatangazo abiri: Irya mbere ni ugushimira, irya kabiri ni ukwamagana.”
Ubwo mugenzi we Kazungu Claver yagaragaza ko amatangazo yose yakagiye yandikwa mu Kinyarwanda, Lorenzo yahise agira ati “Iryo kwamagana se ko ritari ku mbuga?”
Umuhoza Cynthia Naissa wari uyoboye ikiganiro, na we yahise agira ati “Ngiye ku mbuga zayo ndaribura.”
Lorenzo yahise yongeraho ati “Iri ntarabona ku mbuga, Magnifique nabe arikuyeho ashyireho iriri ku mbuga, afata ‘screenshot’ [ifoto] yaryo.”
Sam Karenzi na we wari muri iki kiganiro, yagize ati “None se ko bari kuryohereza ari benshi barikuye he?
Lorenzo warakaye, yageze aho yemera ko ubu butumwa bwageze kuri konti ye ya X, ariko ahita abukuraho nubwo yahakanye ko ari we wabushyizeho.
Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yabwiye SK FM ko Uwizeyimana Sylvestre ‘Wasili’ ari we wasimbuye Ngabo Roben ku gukoresha imbuga nkoranyambaga z’iyi kipe.
Nyuma y’ibyo byose, Lorenzo yagiye kuri X, agaruka ku butumwa bwa Imfurayacu avuga ko yatunguwe bikomeye no kubona yamwanditseho ibintu nk’ibyo.
Ati “Urantengushye cyane. Ndakubaha cyane ariko ibi ntibikwiye. Rekeraho iyi migambi mibi. Ntabwo mwakomeza kunyangiza kubera ibinyoma biri mu itangazamakuru.”
Imfurayacu uri mu banyamakuru bubashywe cyane kubera kumenya amakuru y’imbere mu makipe arimo Rayon Sports, na we nyuma yamusubije amwiseguraho, avuga ko ibyo yanditse ari ibyo yumvise ndetse niba atari ukuri nk’uko abivuga, amusabye imbabazi.
Ati “Unyihanganire cyane muvandimwe. Nafashe ‘screenshot’ ngushimira nshingiye ku byo numvise. Niba atari ukuri, nk’uko ubivuga, ndisegura cyane muvandimwe.”
Yongeyeho ati “Nta mutima mubi ku ruhande rwanjye. Ndakubaha cyane nanjye ndetse sinakwirakwiza amakuru atari yo akwerekeyeho.”
Ubwo aba banyamakuru bombi bahuraga nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Police FC igitego 1-0 kuri Kigali Pelé Stadium, basuhuzanyije ariko nyuma y’amasegonda icyenda Jean Luc ahita agenda, Lorenzo aramubwira ati “Ndagushaka ariko”, undi amwereka ko ahari.
Umunyamakuru wa SK FM, Musangamfura Christian Lorenzo yababajwe no kuba Imfurayacu yatangaje ko ari wasimbuye Ngabo Roben muri Rayon Sports
Imfurayacu Jean Luc yiseguye kuri Lorenzo ariko yongeraho ko atakwirakwiza amakuru atariyo amwerekeyeho kandi abizi

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *