Inteko Rusange ya Rayon Sports yasubitswe kubera ’kwirinda guhungabanya umutekano w’igihugu’
Yanditswe: Monday 17, Nov 2025
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, Muvunyi Paul, yamenyesheje abanyamuryango bayo ko inama y’Inteko Rusange idasanzwe yari yatumijwe yasubitswe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Ugushyingo 2025, ni bwo iyi baruwa yanditswe n’Ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports yagejejwe ku banyamuryango bayo.
Igira iti: “Ubuyobozi bw’Umuryango wa Association Rayon Sports buramenyesha abanyamuryango bawo ko Inama y’Inteko Rusange yari yatumiwe ku wa 22 Ugushyingo 2025 isubitswe. Indi tariki inama izakorerwaho muzayimenyeshwa mu minsi iri imbere.”
Iyi nama yagombaga kwiga ku ngingo zirimo iyo kurebera hamwe uko umuryango uhagaze n’icyakorwa mu gushaka umuti w’ibibazo bihari, kandi uwari wayitumiwemo wese agomba kuyibonekamo kuko yari kuba ifite uburemere budasanzwe.
Ni ibaruwa yari yamenyeshejwe kandi Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB).
Iyi Nteko Rusange idasanzwe isubitswe mu gihe hakomeje umwuka mubi hagati ya Muvunyi Paul na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, badahuriza hamwe ku myanzuro n’ibyemezo bifatirwa ikipe.
Aganira na Radio Rwanda, Perezida wa Komite Nkemurampaka muri Rayon Sports, Martin Rutagambwa, yavuze ko inama yo gusubika iyi Nteko Rusange idasanzwe yabaye ku Cyumweru nimugoroba.
Yongeyeho ko bayihagaritse kugira ngo batazagwa mu mutego wo guteza umutekano muke mu gihugu.
Ati: "Twayihagaritse tumaze kubona ibyo bintu Thaddée yasohoye, byongeye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, kubera y’uko twaje gusanga gukomeza gushaka kurwana na Thaddée, umuntu uzi neza ko ibyo akora ntaho bihuriye n’Umuryango wa Rayon Sports, dusanga ari ukumutiza umurindi kugira ngo tube twarema nk’intambara."
"Urabona ko umuntu umaze kwigomeka ku buryo bungana gutyo, ashobora kuza agateza akavuyo mu nama, yamara kugateza tukaba twinjiye mu mutego baduteze wo guhungabanya umutekano w’igihugu."
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yari yasohoye itangazo riburira umuntu uwo ariwe wese ko atagomba gukoresha ibirango by’iyi kipe nta burenganzira.
Inteko Rusange idasanzwe ya Rayon Sports yasubitswe kubera kwirinda ko yateza umutekano muke

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *