Iran na Misiri zanze ko umukino wazo mu Gikombe cy’Isi witirirwa abaryamana bahuje ibitsina
Yanditswe: Tuesday 09, Dec 2025
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Iran ryavuze ko ryo n’irya Misiri bitemera ko umukino uzahuza amakipe y’ibihugu byabo mu Gikombe cy’Isi cya 2026, bitazemera kuwukina kuko wagizwe uwo gushyigikira ababana bahuje ibitsina.
Kimwe na Mexique na Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na yo iri kwitegura Igikombe cy’Isi kizatangira kuhakinirwa kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026.
Umukino w’Umunsi wa Gatatu mu Itsinda G uzahuza Iran na Misiri uzabera muri Leta ya Washington, mu mujyi wa Seattle kuri stade ya Lumen Field.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryatangaje ko uyu mukino uzaba umwihariko ku baryamana bahuje ibitsina mu rwego rwo kubaha agaciro mu bandi, dore ko Umujyi wa Seattle ari umwe mu ituwe n’abo bantu.
Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Iran, Mehdi Taj, yaganiriye na Isna News Agency avuga ko ari “icyemezo kibangamira abantu bamwe, kuko Iran na Misiri nta n’umwe ugishyigikiye.”
Mu busuzanzwe Iran ni igihugu kigendera ku mategeko y’Idini ya Islam, ikaba itemera abaryamana bahuje ibitsina, rimwe na rimwe kikaba n’icyaha gihanishwa urupfu.
Ni mu gihe mu Misiri ho amategeko atabihana ariko umuco w’igihugu ukaba utabyemera. Bikavugwa ko uyu mukino ushobora kutaba ku bwumvikana bw’ibihugu byombi mu gihe wakomeza kwitirirwa abaryamana bahuje ibitsina.
Iran kandi isanzwe ifitanye ibibazo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abagize Ishyirahamwe rya Ruhago iwayo baherutse kwanga kujya i Washington DC mu muhango wo tombola y’Igikombe cy’Isi, nyuma y’uko bamwe mu bo yari kujyana bimwe Visa.
Iran na Misiri biri mu Itsinda G bisangiye n’u Bubiligi ndetse na Nouvelle-Zélande.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *