Ishimwe Saleh yambuye igikombe Muhire Kevin: Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru
Yanditswe: Monday 18, Aug 2025
Abakinnyi b’umupira w’amaguru b’Abanyarwanda bakina hanze yarwo bakomeje kwiyongera, ibituma ishyaka riba ryinshi mu bahanganira guhagararira u Rwanda mu marushanwa atandukanye.
Muri iyi minsi byo ni akarusho, dore ko u Rwanda ruri kwitegura gukina imikino ikomeye yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.
Ni ah’Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, ho kunyuza amaso mu bakinnyi bose afite akarebamo abari kwitwara neza mu bihugu byabo, akazabaha amahirwe yo gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.
Tugiye kurebera hamwe uko bamwe muri bo bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize, aho muri Sudani y’Epfo, El-Merreikh Bentiu ikinamo Ishimwe Saleh yatsinze Jamus SC ikinamo Muhire Kevin.
Uyu wari umukino w’Igikombe cya South Sudan Super Cup wahuje amakipe yombi, aba Banyarwanda bose bahabwa umwanya wo kubanza mu kibuga. El-Merreikh Bentiu yatsinze Jamus kuri penaliti 4-3 nyuma y’uko amakipe yombi anganyije 0-0.
Mu cyumweru gishize, Mugisha Bonheur ukinira AL Masry yo mu Misiri yafatanyije na bagenzi be gutsinda ibitego 3-0 ku Munsi wa Kabiri wa Shampiyona bari bahuriyemo na El Gaish.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, ntiyabanje mu kibuga, ahubwo yagiyemo asimbuye ku munota wa 61 w’umukino.
Ishimwe Anicet ukina nka rutahizamu unyuze mu mpande, yakinnye umukino wose ubwo Olympique Beja akinira yo muri Tunisia yahuraga na AS Gabes, amakipe yombi akanganya 0-0.
Muri iyi Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Tunisia ni ho rutahizamu Nshuti Innocent akina, muri Espérance Sportive de Zarzis. Mu cyumweru gishize yafatanyije n’ikipe ye kubona amanota atatu ku gitego 1-0, batsinda JS Omrane.
Nshuti yabanje mu kibuga asimbuzwa ku munota wa 63 w’umukino.
Hakim Sahabo ukina muri Standard de Liège iri mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi, yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 73, ubwo iyi kipe yatsindwaga na Royale Union SG ibitego 3-0.
RAAL La Louvière na yo ikina muri iyi Shampiyona yatsinzwe na STVV ibitego 2-1, mu mukino utaragaragayemo Umunyarwanda Samuel Gueulette utarakira imvune.
Manzi Thierry ukinira Al Ahli Tripoli yo mu Cyiciro cya Mbere muri Libya yagize ibihe byiza, dore ko nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona, uyu myugariro yahise yongererwa amasezerano y’imyaka ibiri.
Zire FK ikinamo Mutsinzi Ange muri Azerbaijan iri kwitegura gutangira umwaka w’imikino wa 2025/26, aho ku wa Kabiri tariki ya 19 Kanama, izakina na Araz.
Abanyarwanda babiri ari bo Phanuel Kavita wa Birmingham na Kwizera Jojea wa Rhode Island bari kwitegura umukino uzabahuza muri iki cyumweru, tariki ya 21 Kanama, bahanganiye kugera muri ½ cya USL Cup.
Muhire Kevin na Ishimwe Saleh bahuriye muri Sudani y’Epfo
Ishimwe Saleh yegukanye Igikombe cya South Sudan Super Cup
Muhire Kevin yahawe umwanya ubanzamo muri Jamus SC
Abakinnyi barimo Ishimwe Saleh bafashije El Merreikh Bentiu kwegukana igikombe




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *