skol

Isiganwa ry’amagare “Umusambi Race” rigiye gukinwa mu buryo bushya

Yanditswe: Monday 18, Aug 2025

featured-image

Irushanwa ry’amagare rizwi nka “Umusambi Race” ryateguwe ku nshuro ya gatatu mu rwego rwo kubungabunga imisambi. Ku nshuro ya mbere abakinnyi bazasiganwa mu muhanda wa kaburimbo (Road Race).

Ni isiganwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ku bufatanye n’Umuryango Nyarwanda ushinzwe Kubungabunga Ibinyabuzima byo mu Gasozi (RWCA).

Abakinnyi basiganwa mu irushanwa rya “Umusambi Race” bari basanzwe banyura mu mihanda yiganjemo iy’igitaka, ariko noneho ryongewemo ibindi byiciro mu rwego rwo gukomeza kongerera amasiganwa abakinnyi bitegura shampiyona y’Isi.

Iri rushanwa rizenguruka igishanga cy’u Rugezi mu turere twa Gicumbi na Burera kibarizwamo ¼ cy’imisambi yose yo mu Rwanda, rizitabirwa n’ababigize umwuga ndetse n’abatarabigize umwuga.

Ku wa Gatanu, tariki ya 22 Kanama 2025, abasiganwa bazatangira saa Sita z’Amanywa, bahagurukire ku Cyicaro cya RWCA kiri i Kabuga, banyure mu Mujyi wa Kigali basoreze Miyove muri Gicumbi.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Kanama 2025, hazakinwa isiganwa ryo mu mihanda y’igitaka, aho abazasiganwa bazanyura mu mirenge ikikije igishanga cya Rugezi, mu rugendo rw’Ibilometero 90.

Abazakoresha amagare asanzwe ya Matabaro batabigize umwuga (abakinnyi badafite licence za FERWACY), bazahaguruka Rwerere basoreze Ibanda muri Miyove.

Niyonkuru Samuel mu bagabo, Irakoze Neza Violette mu bagore, Nshutiraguma Kevin mu ngimbi na Iragena Charlotte mu bangavu, ni bo baheruka kwegukana iri siganwa.

Niyonkuru Samuel amaze kwigarurira isiganwa ry’Umusambi Race

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa