skol
fortebet

’Iyo ufite bagenzi bawe beza bagukinira inyuma, uratsinda’ Danny Usengimana

Yanditswe: Saturday 24, Dec 2016

Sponsored Ad

Danny Usengimana rutahizamu wa Police FC, aratangaza ko ikintu kiri kumufasha kunyeganyeza inshundura cyane dore ko ari nawe kugeza ubu ufite ibitego byinshi, avuga ko ari ugukurikiza inama z’umutoza, kumvikana n’abagenzi ndetse no kwigirira icyizere.
Danny Usengimana, amaze kugira ibitego 8 mu mikino 10 ya shampiyona, akaba anganya na kapiteni Etincelles Kambare Salita Gentil, aganira na Umuryango.rw yawutangarije ko nta kindi kimufasha uretse kujya mu kibuga yamaze kumvikana n’abagenzi be (...)

Sponsored Ad

Danny Usengimana rutahizamu wa Police FC, aratangaza ko ikintu kiri kumufasha kunyeganyeza inshundura cyane dore ko ari nawe kugeza ubu ufite ibitego byinshi, avuga ko ari ugukurikiza inama z’umutoza, kumvikana n’abagenzi ndetse no kwigirira icyizere.

Danny Usengimana, amaze kugira ibitego 8 mu mikino 10 ya shampiyona, akaba anganya na kapiteni Etincelles Kambare Salita Gentil, aganira na Umuryango.rw yawutangarije ko nta kindi kimufasha uretse kujya mu kibuga yamaze kumvikana n’abagenzi be ko ari buvemo atsinze igitego ndetse no gukurikiza inama z’umutoza.

Yagize ati”Nta kindi kimfasha uretse gukurikiza inama z’umutoza, kwigirira icyizere no kuba numvikana na bagenzi banjye, kuko iyo ufite bagenzi bawe beza bagukinira inyuma byanze bikunze uratsinda, tujya gukina twumvikanye ko ndibutsinde kandi baramfasha nkabigeraho.

Danny Usengimana niwe watwaye igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi umwka ushize, igihembo yagabanye na Muhadjiri ubu uri muri APR FC, kugeza ubu nabwo afite inzozi z’uko n’uyu mwaka azagitwara dore ko ubu agejeje ibitego 8 anganya na rutahizamu wa Etincelles Salita Gentil.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa