skol
fortebet

"Iyo ugiye guhura n’ikipe wavuyemo ugomba kuyereka ko ugishoboye." Kodo

Yanditswe: Monday 09, Jan 2017

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe ya AS Kigali n’ikipe y’ihgihugu Amavubi, Nshutiyamagara Ismail uzwi nka Kodo avuga ko iyo wakinnye mu ikipe ukayivamo, buri gihe iyo ugiye guhura nayo ugomba gukora ibishoboka byose ukayereka ko ugishoboye n’ubwo uba waratandukanye nayo.
Ni nyuma y’umukino wa shampiyona wahuje AS Kigali na APR FC kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Mutarama 2017, AS Kigali ikayitsinda 1-0. Kodo akaba ari umwe mu bakinnyi bagoye ikipe ya APR FC dore ko yaje no kuba umukinnyi w’umukino (man of (...)

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe ya AS Kigali n’ikipe y’ihgihugu Amavubi, Nshutiyamagara Ismail uzwi nka Kodo avuga ko iyo wakinnye mu ikipe ukayivamo, buri gihe iyo ugiye guhura nayo ugomba gukora ibishoboka byose ukayereka ko ugishoboye n’ubwo uba waratandukanye nayo.

Ni nyuma y’umukino wa shampiyona wahuje AS Kigali na APR FC kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Mutarama 2017, AS Kigali ikayitsinda 1-0. Kodo akaba ari umwe mu bakinnyi bagoye ikipe ya APR FC dore ko yaje no kuba umukinnyi w’umukino (man of the match).

Nshutiyamagara Ismael Kodo wavuye muri APR FC uvuga ko umukinnyi agomba kwerekana ko ubuhanga bwe ntaho bwagiye

Kodo yabwiye itangazamakuru ko kuba bari mu ikipe ya AS Kigali ari abakinnyi benshi bavuye muri APR FC ari kimwe mubyabafashashije gutsinda uyu mukino. Ngo kenshi iyo ukina n’ikipe wavuyemo uba ugomba kuyigaragariza ko ugishoboye.

Aho yagize ati "Mu byukuri iyo wakinnye mu ikipe ukaza kuyivamo, iyo ukina nayo ugerageza kuyereka ko ugishoboye n’ubwo uba waratandukanye nayo. Ndumva aricyo cyateye imbaraga abakinnyi bavuye mu ikipe ya APR FC uretse ko n’ubusanzwe ari abakinnyi beza.”

Nshutiyamagara Ismail Kodo, ari mu bakinnyi bagera ku 9 basezerewe n’ikipe ya APR FC mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, muri bo abagera kuri 4 bahise berekeza muri AS Kigali aribo Mubumbyi Bernabeu, Nshutiyamagara Ismail Kodo, Ndahinduka Michel na Ntamahanga Tumayini Titi.

Aba biyongeraho myugariro Tubane James bakuye muri Rayon Sports na Nkemezi Alexis wavuye muri Sunrise FC, rutahizamu Sebanani Emmanuel Crespo wahoze muri Police FC, Kabange Twite na Kubwimana Cedric bita Jay polly.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa